skol
fortebet

Dore amwe mu mazina ajimije abantu basigaye bakoresha iyo bagiye kugura Udukingirizo ’Prudence’

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe umuntu agura agakingirizo agamije kwikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kwirinda inda itateguwe.

Sponsored Ad

Ibyo ni ubwirinzi, umuntu ntiyari akwiye guterwa ipfunwe na byo, ariko usanga kuri bamwe bikiri imbogamizi kugura agakingirizo mu ruhame.

Abenshi bibaza ibibazo byinshi, harimo uburyo bagenzi babo babafata cyangwa ishusho basigarana babonye bakagura.

Hari n’abifashisha izindi mvugo birinda ko hagira umenya icyo bashaka kuvuga mu mwanya w’udukingirizo bakatwita amazina nka ‘godiyo’, ‘contre choc’, ‘umurindankuba’, ‘gorilosi’, ‘agafuka’ n’andi menshi.

Ku ruhande rumwe, hari abacuruza udukingirizo bavuga ko hari abaza kutugura nta kibazo bafite, ariko hakaba n’abavuga ko hari abaza kutugura badashaka ko hari undi ubimenya.

Ku rundi ruhande, hari abagura udukingirizo bavuga ko nta pfunwe bibatera, hakaba n’abajya kutugura bikandagira, ndetse bikabasaba guhindura inyito yatwo.

Farumasi yitwa ‘Conseil’ ikorera i Nyarutarama ni hamwe mu bakira abantu bagura udukingirizo benshi, by’umwihariko mu minsi y’impera z’icyumweru (week-ends).

Umwe mu bayikoramo yagize ati “Twe abakiriya duhura na bo nta kibazo baba babifiteho kuko baba ari abasirimu basobanukiwe impamvu bagashaka, kandi abenshi ni abanyamahanga. Nta n’izina batwitirira (udukingirizo) baza bavuga ‘durex’ (ubwoko bw’agakingirizo).

Gusa kuko mba ntekereza ko abandi bakiriya bamwibazaho mpitamo kuzimufungira ntabyerekana ku buryo ntawumenya icyo muhaye”.

Yakomeje avuga ko abantu babisobanukiwe cyane kuko basigaye bagurira rimwe iz’icyumweru nk’ipaki irimo 12 cyangwa 10.

Bamwe mu bagura udukingirizo bavuga ko iyo bagiye kutugura bashobora gukoresha imvugo izimije kugira ngo abandi batamenya icyo bashatse kuvuga.

Uwitwa Emmanuel, umwe mu bakunze kugura udukingirizo avuga ko abantu bafata ugura agakingirizo nk’indaya, ikaba ari yo mpamvu iyo agiye kukagura akoresha imvugo izimije.

Ati “Mperutse kujya kukagura nsanga muri butike harimo abantu mba ntegereje ko bagenda mbona kukagura. Ariko ntekereza ko uri umugabo ufite urugo nta kibazo byagutera wagenda ubaza ngo mpa twa tuntu baringanirisha urubyaro”.

Umucuruzi wa butike utarashatse ko dutangaza izina rye, yagize ati “Abantu bagura udukingirizo bakiri urubyiruko nta kibazo baba bafite ahubwo usanga ababyeyi badukoresha mu kuboneza urubyaro ari bo bitorohera kuza kutugura, ubona bafite isoni mbega ukabona yabuze uko atuvuga mu ibanga”.

Umwe mu bamotari wemereye Kigali Today ko ajya agura udukingirizo, ati “Njye agakingirizo ndagakunda kuko gatuma ntatera inda ntateguye kakamfasha kwirinda kuba nakwandura indwara. Njya kukagura nta kibazo mfite n’iyo mbonye ukagura mpita mbona asobanutse rwose”.

Naho uwitwa Mukamana Judith ati “Nta kibazo mbona ku bantu bagura agakingirizo kuri njye baba basobanutse nubwo ntako ndagura ariko ngize impamvu zituma ngakenera najyayo nta kibazo mfite”.

Naho bamwe bakorera mu tuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu, bavuga ko babona ababagana baza nta soni bafite.

Umwe mu bakorera ku kazu kari i Remera yagize ati “Twe abantu batugana ubona abenshi nta kibazo cy’isoni bafite, ariko iyo hakiri ku manywa haza bake bake, byagera ku mugoroba bakaza ari benshi ku buryo nshobora kwakira abantu barenga 30, bakikuba kabiri cyangwa bakanarenga mu mpera z’icyumweru”.

Avuga kandi ko abantu bamwe bita udukingirizo andi mazina ahanini ugasanga ari isoni zo kwanga kutuvuga mu izina.

Ati “ugasanga aravuze ngo kampase mwana (kampe mwana)”

Ibitekerezo

  • Tujye twibaza tuti:"Imana ibone gute abantu basambana bakoresheje AGAKINGIRIZO??"Nubwo abantu millions and millions babikinisha,gusambana ni ICYAHA kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Mujye mwibuka ko ubusambanyi aribwo bwatumye Imana irimbura abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA,igasigaza abantu 8 gusa bumviraga Imana.Tujye dushaka Imana,tuyitinye kandi tuyikorere,twitegura Umunsi W’Imperuka yashyizeho,ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Nkuko byagenze ku gihe cya NOWA,hazarokoka abantu bake bumvira Imana.Bazaba mu isi izahinduka paradizo,abandi bage mu ijuru.Soma 2 Petero 3:13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa