skol
fortebet

Dr.Diane Gashumba yasubije uwasabye Imana imbabazi zo kuba ataravuze ko abantu bari gupfa i Masaka

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, uherutse kwegura ku mwanya we kuwa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 nyuma y’imikorere idahwitse yakunze kumuranga, yasubije uwagaragaje ko hari ubutumwa yari amufitiye nyuma mbere y’uko yegura.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu wagaragaje ko Dr.Diane Gashumba yeguye adahawe ubutumwa, yagaragaje ko yari abumaranye iminsi ibiri, bukaba ari ubutumwa bugaragara ko yahawe n’umwe mu babonaga ibibazo bitandukanye byugarije ibitari bya Masaka nk’uko bigaragara mu nyandko bagiranye zashyizwe ahagaragara.

Uyu yanditse asaba Imana imbabazi yo kuba uyu wari Minisitiri w’ubuzima yarafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye adashyikirijwe ubwo butuma bwari bumugenewe bitewe n’inshingano yari afite.

Yagize ati:”Mbere y’uko Dr.Diane Gashumba yirukanwa ku mirimo (2 days ago), mu minsi ibiri ishize, umuntu yansabye kumutumikira sinabikora, Imana imbabarire pe”. Uyu yakomeje agaragaza ko ubutumwa bwe bwaturutse mu bitaro bya Masaka aho avuga ko abantu barigupfa biturutse kukuba uyoboye ibi bitaro aziranye n’uyu wari Minsitiri w’ubuzima.

Uyu witwa rutembesa kuri Twitter yongeyeho amafoto y’ibiganiro (Screen shoots) bigaragara ko byagiriwe ku rubuga rwa WhatsApp.

Dr. Diane Gashumba akimara kubona ubu butumwa yagaragaje amarangamutima yibaza niba Imana uyu wanditse ubu butuma asaba imbabazi niba ari i y’i Rwanda, anagira impungenge ku mpamvu yemeye gukomeza kubika ubwo butumwa kandi yumva abantu bari gupfa.

Yagize ati:” Iyo Mana usaba kukubabarira sinzi niba ari iy’i Rwanda! Abantu barapfuye kuko uyoboye ibitaro aziranye na Minister, uraceceka barakomeza barapfa! Urakoze kuba ubivuze ubu: ukunda u Rwanda wese arabikurikirana niba bihari bigaharare kuko ntawukwiye kurebera ibintu nk’ibyo!”.

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri ubu butumwa,nyirukubishyraho yasabwe ko yari akwiye kugaragaza ibimenyetso nyakuri ndetse akagaragaza n’uwamuhaye ayo makuru kugira koko ababubonye bamenye ukuri mu buryo bwo kwirinda gutera abantu gutekereza ko byakozwe mu buryo bwo gufatiranya Dr.Gashumba muri iki gihe cy’ubwegure bwe arimo.

Gusa hagati aho hari n’abazaga bagaragaza ko ibibazo nk’ibyo bitari mu bitaro bya Masaka gusa, ahubwo ko biri no mu y’andi mavuriro atandukanye.

Kuwa 14 Gahyantare 2020, nibwo ubwegure bwa Dr. Diane Gashumba bwamenyekanye. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko ‘Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Kwegura kwe kwaje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza’.

Yeguye nyuma y’iminsi mike hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba leta Gahungu Zacharie wari Umujyanama we kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Ni nyuma y’uko kandi abandi babiri beguye muri Guverinoma. Abo ni Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.

Dr. Diane Gashumba ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu buvuzi rusange n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kuvura abana. Yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu 1999.

Yahawe inshingano zo kuba Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho.

Ibitekerezo

  • Baca umugani ngo iyapfuye ntayitayigera ijanja! Abantu niko twabaye niyo wakora neza gute ntiwashimisha rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa