skol
fortebet

Dr Mutsinzi wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Dr Jean Mutsinzi wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi akanayobora itsinda ryashyizweho n’u Rwanda mu kumenya uwarashe indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Sponsored Ad

Dr Mutsinzi wavutse kuwa 5 Mata 1938, ni umwe mu banyarwanda ba mbere babonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu mategeko, ayikuye mu Bubiligi. Yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Komisiyo Nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’ahandi.

Yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano.

Dr Mutsinzi kandi yibukwa cyane ubwo yari ayoboye Komisiyo y’abantu barindwi yakoze iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, iyi ikaba yaranakoze raporo yamwitiriwe.

Abandi bari bagize iyi komisiyo ni; Dr. Jean Damascene Bizimana wari Visi Perezida, Alice Rugira wari umunyamabanga, Augustin Mukama, Jean Baptiste Mvano, Judith Mbabazi na Peter Mugenzi.

Raporo Mutsinzi yatangajwe mu 2010 yemeje ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byavuye mu nkambi ya Kanombe, birashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza, kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse babone n’uko barangiza umugambi wo kwica Abatutsi.

Dr Mutsinzi yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva mu 1995-1999, umucamanza mu rukiko rwa Comesa mu 2001-2003, Perezida w’Urukiko rwa Afurika, yari muri Komisiyo yateguye Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003, ryavuguruwe mu 2015, Umuyobozi w’ubushakashatsi muri Université Libre de Bruxelles n’ibindi.

Ibitekerezo

  • RIP Dr Mutsinzi Jean.Turakwibuka utangiza Supreme Court muli 1995 yakoreraga haruguru ya Alpha Palace I Remera.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa