skol
fortebet

Dubai: Umunyarwanda w’imyaka 12 yatwaye igikombe mu marushanwa y’icyongereza yitabiriwe n’ibihugu 20

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umunyarwanda witwa Rugwiro Musoni Bria w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Huye, yabaye uwa kabiri mu marushanwa yo gusasengura amagambo y’icyongereza (Spelling) yaberega i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ahigitse bagenzi be bari baturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Aya marushanwa yahuzaga ibihugu 20 birimo bitandatu byo muri Africa,yarangiye Umunyarwanda Musoni wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, ayitwayemo neza aba uwa kabiri nyuma yo kwiyemeza guserukira u Rwanda.

Musoni wabaye uwa kabiri mu bana 150 bari bitabiriye aya marushanwa, avuga ko uyu mwanya mwiza yabonye uretse kuba yaranawuherewe ibihembo ariko wanamuhaye ikizere.

Yagize ati “Nahise numva ko nange hari icyo nshoboye.”

Musoni waje ku mwanya wa kabiri n’amanota 43 kuri 50 arushijwe amanota 2 n’uwa mbere, yahawe ibihembo bitandukanye birimo umudari, igikombe n’ikindi gihembo Abarabu baha umuntu bishimiye kitwa ‘ABUJAKARIFU’.

Ubuyobozi bw’ishuri New Vision Primary School ryo mu Karere ka Huye uyu mwana yigamo ryavuze ko ryishimiye ko uriya mwana yarihesheje ishema.

Kwizera Gasasira Innocent ushinzwe guteza imbere ururimi rw’icyongereza muri iri shuri, avuga ko ariya marushanwa atari yoroshye ariko ko uriya mwana bamujyanye babanje kumwumvisha ko ashoboye.

Ati “Ubu twahise tugira intego y’uko ubutaha tuzajyana mu marushanwa abana nka 30.”

Mugwaneza Edouard uyobora ririya shuri avuga ko kugira umwana watsinze amarushanwa yo ku rwego rw’isi ari ikintu gikomeye, asaba ababyeyi n’abarimu gukomeza gushishikariza abana gukomeza kurangwa n’umwete mu myigire yabo.

Mugwaneza ati “Ku buryo ubutaha tuzabona n’uba uwa mbere no mu zindi domaine nko mu mibare ndetse n’andi masomo.”

Ababyeyi barerera kuri iki kigo Musoni yigaho bavuze ko gutsinda kwe byatumye barushaho kugira icyizere ko abana babo bari mu maboko meza ndetse uburezi bahibwa bufite ireme.

Source:Umuseke.Com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa