skol
fortebet

Evode Imena wari Minisitiri yarekuwe by’agateganyo

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko ku iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe ubucukuzi aba arekuwe by’agateganyo ariko abagabo babiri bareganwa nawe bagakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize,Evode yari yatanze impamvu kuri we yumva akwiye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Uyu munsi abaregwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko ku iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe ubucukuzi aba arekuwe by’agateganyo ariko abagabo babiri bareganwa nawe bagakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize,Evode yari yatanze impamvu kuri we yumva akwiye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Uyu munsi abaregwa n’abahagarariye Ubushinjacyaha ntibari bahari mu isomwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo keretse umwe mu bunganira Evode Imena wari witabye.

Mu cyumba cy’iburanisha abaje kumva iyi myanzuro bageraga ku bantu 80. Umucamanza akimara kuvuga ko Evode Imena azakurikiranwa ari hanze abari mu cyumba bahise batangira kuvagana hagati yabo mu majwi adasohoka bumvikana nk’abanyuzwe n’icyemezo cy’umucamanza, bongeye kubigaragaza iburanisha rihumuje baramukanya bagaragara nk’abafite akanyamuneza baseka.

Urukiko rutegetse ko Evode Imena akurikiranwa ari hanze kuko impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha ko yakurikiranwa afunze by’agateganyo zidafite ishingiro.

Umucamanza avuze ko Evode Imena yasinye ku cyemezo cy’uruhushya rwasabwaga na kampani ya JDJ ivugwaho gutoneshwa byabanje kunyura ku babishinzwe.

Umucamanza avuga ko nta cyagaragajwe ko Evode yari azi ko iyi kampani yari iy’abagore b’abagabo bakorana nawe;Kayumba Francis na Kagabo Joseph. Ari nabo ubu bareganwa nawe ndetse bari bafunganye.

Mu ibazwa kandi uwitwa Kanyangire John wo muri MINIRENA uri mu batanze uru ruhushya yavuze ko bajya kurwemeza batari bazi ko iyi kampani ari iy’abagore b’abagabo bakora muri MINIRENA.

Ku ibaruwa yanditswe na Dr Biryabarema Michel ubushinjacyaha bwavugaga ko yaburiraga Evode kudatanga uruhushya rw’ihererekanyabubasha hagati ya JDJ n’indi kampani, umucamanza yavuze ko nta mpamvu ikomeye igaragaza ko bigize icyaha kuko ibaruwa yanditswe na Dr Biryabarema yanditswe nyuma y’itangwa ry’uruhusya kuri JDJ.

Ku bijyanye n’urwango yashinjwaga rwo kwima uruhushya kampani ya Nyaruguru Agromining Company, Urukiko ruvuze ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma Evode akekwaho icyaha kuko iyi kompanyi yangiwe n’uwahoze ari Minisitiri muri MINIRENA Stanislas Kamanzi ko icyo gihe Evode yari ataraba Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Abagore ngo bemeye ko Kagabo ariwe wabatungiye agatoki

Umucamanza yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abagore ba Kayumba Francois na Kagabo Joseph bakurikiranyweho itonesha no gutanga icyemezo ku muntu utagikwiye ari abakozi ba Leta.

Yavuze ko abagore b’aba bagabo biyemereye ko Kagabo Joseph ari we wabagiriye inama yo kujya kwaka uruhushya rw’ubushakashatsi ku kirombe cy’amabuye y’agaciro yabonye ubwo yari avuye mu butumwa.

Umucamanza avuga ko ari we watumye habaho korohereza iyi kompanyi kugira ngo ibone uruhushya.

Umucamanza akavuga ko kuba kagabo yaravuye mu butumwa agatanga raporo ko iki kirombe gikwiye guhabwa abikorera ariko ntigipiganirwe barashakaga kukegukana.

Kuri Kayumba Francois ushinjwa kuba yarafashije ko JDJ ihererekanya ububasha n’indi kompanyi ari we watanze iki cyemezo atabimenyesheje umuyobozi wungirije muri RNRA ,Dr Biryabarema Michel wagombaga kugitanga.

Umucamanza avuga ko izi ari impamvu zikomeye zituma aba bombi bakekwaho icyaha, yanzura ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeza mbere yo kuburana mu mizi.

Src:Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa