skol
fortebet

Gacinya yasabye gufungurwa akajya kwita ku mugore n’abana

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Kompanyi ya MICON akaba na visi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Gacinya Chance Dennis yasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwamurekura akaburana ari hanze kugira ngo abashe kwita ku muryango we ukesha kubaho imbaraga ze.
Gacinya aherutse gusabirwa guhabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga kubera ibyaha akurikiranyweho na komisiyo ishinzwe imicungire y’imari n’umutungo bya Leta, byo kishyurwa amafaranga y’umurengera adahuye n’ibikorwa (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Kompanyi ya MICON akaba na visi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Gacinya Chance Dennis yasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwamurekura akaburana ari hanze kugira ngo abashe kwita ku muryango we ukesha kubaho imbaraga ze.

Gacinya aherutse gusabirwa guhabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga kubera ibyaha akurikiranyweho na komisiyo ishinzwe imicungire y’imari n’umutungo bya Leta, byo kishyurwa amafaranga y’umurengera adahuye n’ibikorwa yakozwe na kompanyi ye cyane ko ariwe watsindiye isoko ryo gukwirakwiza amapoto y’amashanyarazi mu Karere ka Rusizi.

Uyu munsi nibwo Gacinya Dennis yajuririye iki cyemezo cyo kumufunga iminsi 30, mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yasabye kurekurwa agakurikirwanwa ari hanze kugira ngo afashe umuryango we umukesha amaramuko.

Si ubwa mbere Gacinya asabye kuburana ari hanze kuko na mbere y’uko akatirwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rwa Nyarugunga,yari yabisabye ndetse avuga ko ariwe moteri y’umuryango we cyane ko madamu we nta kazi afite "Mfite umugore n’abana bane kandi n’umugore wanjye ntakora."

Urukiko rwanzuye ko urubanza ku bujurire ruzasomwa tariki ya 17/01/2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa