skol
fortebet

GASABO:Abaturage bababajwe n’urupfu rwagashinyaguro Nahimana yishwe aho yanogowemo amaso

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bababajwe n’urupfu rwa Nahimana Callixte wishwe anogowemo amaso.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nahimana ariko imyirondoro ye ntiyamenyakana neza, aho akomoka n’ibindi birebana na we nyuma yo gusanga umurambo we mu mudoka ya CARINA, afungishije ibitambaro mu maso, yakomerekejwe mu mugongo ndetse anafite ibindi bikomere ku mubiri.

Abaturage bavuga ko ubu bwicanyi ari ndengakamere, uyu ati “Ikigaragara ntabwo ari uwo muri iyi karitsiye, abantu bose twababajije iriya modoka dusanga nta n’umwe uyizi, bigaragara ko bamukuye kure ko nta n’amaraso agaragara muri aka gace, ikigaragara bamwiciye kure, ni agahinda gakomeye kuko ubwicanyi nk’ubu ntabwo bwari buherutse muri uyu mudugudu wacu”.

Undi na we ati “Harimo umuntu w’umusore aryamyemo yambaye itiriningi ariko ibice bye byo hasi biriho amaraso, ibyo aribyo byose dushobora kuba dufite abagizi ba nabi binjirira karitiye bakaza kuyigenzura kugira ngo bamenye aho baza gukorera ayo marorerwa, …”. Uyu yakomeje avuga ko nk’abaturage bakwiye kurushaho kwicungira umutekano bakaza amarondo.

Mu gihe aba baturage bavuga ko bishoboka ko uyu muntu yiciwe ahandi, banizeye ko inzego z’umutekano zirabafasha kumenya uburyo ubu bwicanyi ndengakamere bwakozwemo.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Modeste Mbabazi aganira na Flash Tv, yagize ati “Uko yari ameze n’aho yari ari, ibimenyetso bigaragaza ko yaba yishwe”. Yakomeje avuga ko hafashwe ibimenyetso bityo hakaba hagiye gukorwa iperereza ngo hamenyekana impamvu yaba yishwe n’ababyihishe inyuma.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa