skol
fortebet

Gasabo:I Ndera haravugwa umukobwa bikekwa ko ari kuroga abasore bose bamubenze

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Abaturage bo mu Murenge wa Ndera,Akarere ka Gasabo, bavuga ko batewe ubwoba cyane n’umukobwa bikekwa ko ari kuroga abasore bose bamubenze bagahita bapfa.

Sponsored Ad

Ibi babitangaje nyuma y’aho muri aka gace hamaze gupfa abantu barindwi barimo n’umugore umwe kandi mu byumweru bibiri gusa.

Abatuye muri aka Kagari ka Rugashya,bavuga ko uwo mukobwa yahize kuzaroga abasore bose bamubenze ndetse afite urutonde rw’abo ashaka kuzica.

Aba baturage babwiye Radio 1, ko hari abantu bane barimo n’umukobwa baherutse gupfa mu buryo bumwe kandi bose bakaba bari basangiye inkoko.

Bahamya ko uyu mukobwa ngo afite urutonde rw’abasore barindwi agomba kuzica ku buryo hari n’abo imiryango yabo yatangiye guhungisha.

Hari uwagize ati ‘Ikigaragara n’uko baba barozwe kuko ni abantu basangiye inkoko bakayirya ari bane kandi bagapfa ari bane.”

Undi yagize ati “Bahereye ku wa Gatanu bashyingura, ni abasore batanu n’umugore umwe bapfuye mu byumweru bibiri.”

Umusaza ufite umusore uri ku rutonde rw’abo uwo mukobwa ashaka kuzica, na we yemeza ko byabateye ubwoba

Ati “ Yaraje noneho arambwira ngo umuhungu wanjye yaramwanze ndamubwira nti ese ibyo urabwimbirira iki, nti wenda muzongera mukundane. Mfite ubwoba ko azapfa. Telefone iramuhamagara tukagira ubwoba ngo arapfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera , Kayihura Felix, yavuze ko ayo makuru bayumvise.

Ati “ Iyo nkuru twarayumvise ngo acuruza ku mu kabari ahantu. Turi kubiteganya kujyayo n’inzego z’umutekano kubikurikirana.”

Ntabwo haramenyakana ukuri kw’ibivugwa, niba koko abapfuye bararozwe dore ko nta raporo ya muganga irabigaragaza, cyangwa niba barapfuye mu buryo busanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa