Gasabo: Ikamyo itwara ibishingwe yabuze Feri ihitana abantu batatu barimo Umushinwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 2045

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 02 Ugushyingo 2019 ahagana saa moya z’umugoroba, ikamyo yari ivuye gutwara ibishingwe ku kimoteri cya Nduba, yaburiye feri ku Gisozi ahazwi nka APAPEC, igeze hepfo igonga imodoka, moto n’abantu, abagera kuri batatu bahita bitaba Imana.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo modoka yageze ahazwi nko mu gakiriro ka Gisozi ahazwi nko ku Umukindo Center yagonze moto esheshatu, imodoka enye abantu batatu bahita bahasiga ubuzima.

Ati “Batatu bahise bapfa abandi barindwi bajyanwa kwa muganga kugeza ubu nta yandi makuru araboneka”.

Akomeza avuga ko umushoferi w’iyo kamyo yahise aburirwa irengero ku buryo hari abavuga ko yatorotse cyangwa akishyikiriza polisi.

Musasangohi yihanganishije ababuze ababo n’abanyarwanda muri rusange, asaba abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo hakumirwe impanuka nk’izi. Yanakanguriye abashoferi kwirinda umuvuduko.

Muri aba bantu batatu bahise basiga ubuzima muri iyi mpanuka yakozwe n’iyi kamyo, biravugwa ko harimo umushinwa.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ntawe urenza amasaha 72 mu kigo kizwi nko “kwa Kabuga”-Bosenibamwe

Raporo y’umuryango utegamiye kuri leta Human Rights Watch (HRW) ivuga ko...
28 January 2020 Yasuwe: 1164 0

Gatsibo:Umupasiteri n’umudiyakoni bafatanye mu mashati bararwana imbere...

Mu itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, muri Paruwasi ya Gatsibo mu Mudugudu wa...
28 January 2020 Yasuwe: 2298 0

Reba tumwe mu turere tugiye kongera kugusha imvura nyinshi ivanze...

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiraburira...
28 January 2020 Yasuwe: 2109 0

Musanze:Emmanuel Ntagahora yafunzwe azira kwiba inka afunguwe ajya kuyihiga...

Mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, umugabo...
27 January 2020 Yasuwe: 3520 0

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko...
27 January 2020 Yasuwe: 4031 3

Padiri Habyarimana Andre wa Diyoseze ya Kabgayi kwifata byaramunaniye...

Padiri Habyarimana Andre Avellin ni Umupadiri wahoze akorera muri Diocese...
27 January 2020 Yasuwe: 5749 2