skol
fortebet

Gasabo:Umukozi wo mu gikoni yashyizwe ku bahagararira ibizamini bya Leta biteza umwiryane

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Ishuri, Groupe Scolaire Musave n’abarimu batanu bamaze koherezwa mu bindi bigo kugira ngo hahoshwe umwuka mubi wari umaze imyaka ibiri muri icyo kigo. Usibye imicungire mibi bapfaga, byaje gukomera ubwo umuyobozi yoherezaga umukozi wo mu gikoni ngo ajye guhagararira ibizamini bya Leta kandi abarimu bahari.

Sponsored Ad

GS Musave ni ikigo cy’amashuri kiri mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo. Ni ikigo gicungwa n’umurenge ufatanije na Paruwasi Gatulika ya Ndera giherereyemo. Amakimbirane yagitangiyemo mu 2017 kimaze guhindurirwa umuyobozi.

Bisa nk’aho abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri batishimiye imikorere ya Nkurunziza Jean Bosco waje akuwe mu Karere ka Kirehe, agasimbura Bihozagara Dominique wari woherejwe mu Rugando.

Ahaciye akarongo ni kuri Isabelle wagiye guhagararira ibizamini kandi asanzwe akora mu gikoni

Abarimu na bamwe mu babyeyi babanje kwinubira imicungire mibi y’umutungo, aho umuyobozi ngo yigurizaga amafaranga y’ikigo ntawe abajije, ubundi agapanga ibikorwa bishorwamo amafaranga atagishije inama Komite zibishinzwe.

Ibintu byaje kurushaho kuzamba, ubwo umuyobozi Nkurunziza Jean Bosco yafataga umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri, akamushyira ku rutonde rw’abarimu bazajya guhagararira ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Amalisiti yoherejwe ku murenge, ku karere no muri REB, maze uyu mukozi wo mu gikoni witwa Musabyimana Isabelle asohoka ku rutonde rw’abemerewe gusuruveya ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu mu iseminari nto ya Ndera.

Abarimu bamukubise amaso bagwa mu kantu, amatelefoni atangira gucicikana, ku buryo uwo murimo yawukoze umunsi umwe gusa.

Si ibyo gusa kuko banavuga ko hari umwarimu wigisha mu mashuri abanza wahawe Ingengabihe (Horaire-Timetable) yerekana ko yigisha mu mashuri yisumbuye, bikamuhesha uburenganzira bwo kujya gukosora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange.

Abarimu bamwe babyuririyeho bashaka kugaragaza ko n’ubusanzwe uwo muyobozi adakora neza, maze batangira kohereza amabaruwa mu nzego zinyuranye. Abarimu batanu bandika bavuga ko umuyobozi wabo atonesha, abacamo ibice, anyereza umutungo kandi atumva inama z’ababyeyi.

Aba barimu barimo: uwabaye Indashyikirwa 2017 muri Gasabo yose, uwabaye Indashyikirwa 2018 mu Murenge wa Bumbogo, umwarimu ushinzwe guhugura abandi ku rurimi rw’Icyongereza, ndetse n’umwarimu umaze imyaka myinshi mu kazi.

Muribo kandi harimo uwari ukuriye abandi mu kigo (responsable) n’uwo yasimbuye wari ubimazeho imyaka irindwi.

Mu buhamya bwabo kandi babwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko bahinduriwe ibigo batabisabye, kandi nta cyasha kiri mu madosiye yabo; bakavuga ko bazira kuvuga ibitagenda. Banavuga ko abo barimu babiri babaye Indashyikirwa bahawe amanota mabi ku rwego rw’ikigo.

Uyu mwuka mubi wagize ingaruka ku myigire y’abana, ku buryo imibare y’abanyeshuri bahabwa amabaruwa abohereza mu bigo bya Leta bavuye mu mashuri abanza wagabanutse; ahubwo uw’abatsindwa uruhenu (ba U) ukiyongera.

Umwarimu ukuriye abandi ati, “ Kuva NKurunziza ageze muri iki kigo imitsindire yaragabanutse, ‘U” zariyongereye, amabaruwa yaragabanutse cyane. Nk’ubu kubwa Head Teacher Bihozagara mu 2017 amabaruwa yabaye 17, naho ‘U’ zari ubusa. Nkurunziza ahageze 2018 haje ibaruwa imwe naho ‘U’ ziba 18. Muri uyu mwaka dusoje 2019, amabaruwa yabaye atanu, naho ‘U’ ziba 10”.

Uyu kandi anavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje mu nzego zishinzwe uburezi ntibahabwe igisubizo, bakisunga itangazamakuru rya Voice Of Africa bikaba iby’ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa