skol
fortebet

Gasabo: Umukozi wo mu rugo yasanzwe yiyahuye nyuma y’iminsi 5 ahawe akazi

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo wari uzwi ku izina rimwe rya Jeannette wakoraga mu rugo rwa Uwineza Jeannette ruherereye mu mudugudu wa Gihogere, mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera yasanzwe yiyahuye nyuma y’iminsi 5 yari amaze mu kazi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yasanzwe amanitse mu mugozi mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu,bituma abamukoresha bakeka ko yiyahuye ndetse babimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Jeannette wari umaze iminsi mike atangiye akazi ko mu rugo yasanzwe yapfuye, yimanitse akoresheje ishuka nyuma y’iminsi 5 atangiye akazi.

Nkuko amakuru dukesha Umuseke abitangaza,nyiri urugo yamenye aya makuru avuye ku kazi I Kabuga bihita bimenyeshwa inzego zishinzwe umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangira iperereza.

Ibitekerezo

  • Abashakashatsi bavuga ko buri mwaka hiyahura abantu 1 million.Bakoresha cyanecyane imbunda,umugozi n’uburozi.Ntabwo bible ivuga niba abantu biyahura bazazuka ku munsi w’imperuka cyangwa niba batazazuka.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,yesu yavuze ko azazura abantu bumvira imana,akabaha ubuzima bw’iteka.Abashakashatsi nanone bavuga ko buri segonda havuka abantu 4,hagapfa 2. Ntitugashidikanye yuko imana izazura abantu bapfuye bayumvira.Mujye mubigereranya n’ukuntu igishyimbo bagitera kikabora,hanyuma kikamera kikera ibindi mirongo.Nkuko Yesu yabivuze,umuzuko uzaba ku munsi w’imperuka.Bible yerekana neza ko abantu batita ku bintu by’imana nabo batazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa