skol
fortebet

Gatsata:Bakundukize w’imyaka 41 yasambanyije Mama we babanaga mu nzu bonyine

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Post ya Gatsata, akekwaho gusambanya umubyeyi we w’imyaka 65.

Sponsored Ad

Ayo makuru yamenyekanye mu ma saa yine z’ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho abaturanyi batabaje inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali Ndanga Patrice, yemeje aya makuru, agira ati “Twabimenye nyuma y’aho abaturage batabaje, twihutira kugera muri urwo rugo. Ibintu nk’ibi ntibyari bisanzwe natwe byadutunguye! Mu muco Nyarwanda kuba umwana yasambanya umubyeyi we ni amahano. Ntiyari yanasinze ngo tuvuge ko ari ibiyobyabwenge yanyweye; mu by’ukuri yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo hatangire gukorwa iperereza ku cyaba cyabimuteye”.

Uyu Bakundukize yabanaga n’uwo mubyeyi we mu nzu bonyine. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yasabye abaturage kudatatira indangagaciro z’umuco nyarwanda, no kujya bihutira gutanga amakuru y’abakora ibyaha, kugira ngo babiryozwe ibimenyetso bitarasibangana.

Yagize ati “Turashimira abaturage batanze amakuru bwangu kuko biradufasha guhita dukurikirana tumenye intandaro y’icyateye uriya mugabo gukorera umubyeyi we ayo mahano. Iki ni igisobanuro cy’uko bumva neza ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we; ikindi ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko buriya na byo biri mu bishobora gutuma uwabinyweye yijandika mu byaha nk’ibi cyangwa ibifanye isano na byo”.

Bakundukize akimara gufatwa yahise ashyikirzwa RIB Post ya Gatsata kugira ngohakorwe iperereza. Ni mu gihe umubyeyi we yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo yitabweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa