skol
fortebet

Gatsibo: Babiri bafatiwe mu cyuho baka ruswa umuturage wari uvuye kugura inka

Yanditswe: Sunday 23, Apr 2017

Sponsored Ad

Nomero ya Polisi 112 abaturage bifashisha bashaka ubutabazi bw’ibanze, umuturage wo mu karere ka Gatsibo wayihamagaye yamufashije mu ifatwa ry’abayobozi 2 b’inzego z’ibanze bamwakaga ruswa ngo bamusubize inka ye bari bafashe bakeka ko ari injurano.
Polisi yo muri aka karere ivuga ko ku itariki ya 19 Mata, umuturage witwa Nziyumvira Anastase w’imyaka 42, ubwo yari avuye kugura inka mu mudugudu wa Simbwa akagari ka Simbwa mu masaha y’umugoroba, yageze mu mudugudu wa Gatoki akagari ka Kabeza mu (...)

Sponsored Ad

Nomero ya Polisi 112 abaturage bifashisha bashaka ubutabazi bw’ibanze, umuturage wo mu karere ka Gatsibo wayihamagaye yamufashije mu ifatwa ry’abayobozi 2 b’inzego z’ibanze bamwakaga ruswa ngo bamusubize inka ye bari bafashe bakeka ko ari injurano.

Polisi yo muri aka karere ivuga ko ku itariki ya 19 Mata, umuturage witwa Nziyumvira Anastase w’imyaka 42, ubwo yari avuye kugura inka mu mudugudu wa Simbwa akagari ka Simbwa mu masaha y’umugoroba, yageze mu mudugudu wa Gatoki akagari ka Kabeza mu murenge wa Kabarore, ahura n’irondo rimubaza ibyangombwa by’iyo nka arabibura kuko uwo bari bayiguze ntabyo yari amuhaye, nibwo abari ku irondo baketse ko ayibye, bamubwira ko bagiye kuyirarana, bugacya akajya gushaka ibyangombwa byayo bakabona kuyimusubiza.

Bwaracyeye Nziyumvira azana ibyangombwa byayo n’urupapuro yandikiwe n’uwo bayiguze, umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatoki witwa Bisanukuri JMV w’imyaka 45 ari kumwe na Muhayimana Cassien w’imyaka 45 ari naho iyi nka yari yaraye, banze kuyimusubiza atabahaye amafaranga ibihumbi 30.

Kubera ko yumvaga nta mpamvu yo gutanga ayo mafaranga, yiyambaje ubuyobozi bw’akagari, butegeka abo bayobozi b’umudugudu guha Nziyumvira inka ye nta yandi mananiza, ariko aba bayobozi bombi barabyanga bagumya kumubwira ko agomba kubaha ayo mafaranga.

Amaze kubona nta kundi yabigenza, yababwiye ko agiye kuyashaka, nibwo yahamagaye nomero ya Polisi 112 y’abashaka ubutabazi bw’ibanze, arabibatekerereza bahita bamuhuza na Polisi ya Gatsibo, iraza ifatira abo bagabo mu cyuho Nziyumvira ari kubaha ayo mafaranga. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Polie (IP) Emmanuel Kayigi, yashimiye ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, anashimira uyu muturage utaratinye kugaragaza akarengane ke. Aha yavuze

Ati:”Biragaragara ko abaturage bamaze kumenya uburenganzira bwabo, kuko ntibagitinya kugaragaza ukuri. Abaturage bamaze kumenya ko nta muyobozi ugomba kubarenganya, turasaba n’abandi gushyiramo imbaraga berekana ababahohotera n’ababarenganya kuko bizatuma aba bayobozi gito bahesha isura mbi igihugu bafatwa.”

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha icyaha cya ruswa igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa