skol
fortebet

Gatsibo: Bisi ya RDF yagonze abantu babiri bari kuri moto umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

Imodoka ya bisi y’ingabo z’u Rwanda yakoreze impanuka igongana na moto yariho abantu babiri mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’ Iburasirazuba,umwe ahita ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Umugabo wapfiriye muri iyi mpanuka yari asanzwe ari umugenzuzi mukuru w’irondo ry’Umwuga (Patrol Commander) mu Murenge wa Kabarore,yitwa Nizeyumukiza Anastase nk’uko bigaragara ku byangombwa bye.

Impanuka yabereye ahitwa Bihinga ku Mariba hafi y’inzira ijya kuri G.S BIHINGA.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye umwe agapfa undi akaba yakomeretse ariko avuga ko nta makuru menshi aramenya kuko ari muri konje.

Meya Gasana yavuze ko ataramenya aho uwakomeretse ari kuvurirwa gusa akavuga ko byanze bikunze yajyanywe mu bitaro bya Kiziguro kuko aribyo biri hafi y’ Umurenge wa Kabarore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa