skol
fortebet

Gatsibo:Umupasiteri n’umudiyakoni bafatanye mu mashati bararwana imbere y’ikoraniro babura gica Polisi iba ariyo iza gukiza

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mu itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, muri Paruwasi ya Gatsibo mu Mudugudu wa Ngarama umupasiteri yarwanye na diyakoni bakizwa na polisi.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu materaniro yo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020, Umuvugabutumwa Mbaraga Ignace n’umudiyakoni Sayinzoga Saidi bafatanye mu mashati bararwana imbere y’ikoraniro bivugwa ko umwe yari ashaka kwigisha atabiherewe uburenganzira.

Uku gushyamirana kwaje guhoshwa n’inzego z’umutekano aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yahise itwara aba bombi batabwa muri yombi amateraniro arakomeza.

Bivugwa ko Mbaraga na Sayinzoga bari basanzwe batavuga rumwe biturutse ku kuba barigeze kugirana amakimbirane.

Umuvugizi Mukuru w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal yavuze ko ubusanzwe muri Paruwasi ya Gatsibo amatorero yari asigaye akora ku giti cyayo kuko ubuyobozi bwa Paruwasi bwagaragayeho imikorere idahwitse.

Pasiteri Ngendahayo yakomeje avuga ko mu materaniro yo kuri iki Cyumweru aribwo Mbaraga na Sayinzoga barwanye.

Yagize ati “Ikibazo bari bafitanye ni icyo kutumvikana, umwe yagiye kwigisha undi araza aramubwira ngo ntabwo uri bwigishe, ibyo byavuyemo gufatana bararwana.”

Kugeza ubu aba bombi baracyari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB mu gihe Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza bwahise bukora inama idasanzwe kuri uyu wa Mbere hagamijwe kwigira hamwe umuti w’iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza busobanura ko burakomeza gushishikariza inzego z’itorero kugira ubumwe no kwirinda ihangana cyangwa kujya mu makimbirane.

Ibitekerezo

  • Ariko se ubundi baramutse batabonye ifaranga ry’abayoboke n’umushahara wa buri kwezi,ukeka ko mwakongera kubabona mu nsengero?Umukristu nyawe yigana Kristu n’abigishwa be bajyaga mu nzira bakabwiriza ku buntu.Muli Matayo 10,umurongo wa 8,Yesu yasabye abakristu nyabo gukorera Imana ku buntu.Aba rero ntibakagire uwo babeshya.Nkuko bible ivuga,si abakozi b’Imana,ahubwo ni abakozi b’inda zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa