skol
fortebet

Gatuna: Hatangajwe igihe abanyarwanda bazasubirira muri Uganda

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020 nibwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda,Uganda,Angola,na RDC bahuriye mu nama ya 4 yiga ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi aho yarangiye hafahwe imyanzuro 4 y’ingenzi.

Sponsored Ad

Imyanzuro 4 ifashwe muri iyi nama yamaze amasaha 3 irimo ukomeye uvuga ko Uganda isabwe kugenda igasuzuma ibirego ishinjwa n’u Rwanda byo gukorana n’imitwe irwanya ubuyobozi bwarwo mu gihe kingana n’ukwezi hanyuma yasanga ari ukuri igahagarika burundu gukorana nayo.

Nyuma y’ukwezi nibwo Komisiyo z’ibihugu byombi zirimo iyobowe na Amb.Nduhungirehe Olivier ku ruhande rw’u Rwanda na Sam Kutesa ku ruhande rwa Uganda zizareba niba ibyo Uganda yasabwe muri uko kwezi yarabikoze hanyuma zihe raporo abakuru b’ibihugu.

Nyuma y’iminsi 15 iyi raporo itanzwe, abakuru b’ibihugu bazongera bahurire I Gatuna/Katuna bishimira ko Uganda yubahirije amasezerano.Niba yabikoze u Rwanda ruzahita rwemerera abanyarwanda gusubira muri Uganda.

Nubwo benshi bari bazi ko Abanyarwanda barara bemerewe kujya muri Uganda,iyi nama yemeje ko abanyarwanda bagiye gutegereza ukundi kwezi n’iminsi 15 kugira ngo barebe niba ibyo Uganda yasabwe byakozwe.

Ibyerekeye kongera gusubira muri Uganda kw’Aabanyarwanda bizaturuka ku kuntu Uganda izaba yahagaritse gukora n’imitwe irwanya u Rwanda ndetse bigashimangirwa n’izi komisiyo zashyiriweho i Luanda.

Nubwo Uganda yabanje guhakana ko ikorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda,yaje kubyemera ku mugaragaro nyuma yo kurekura abanyarwanyi 2 bo mu mutwe wa RUD URUNANA bagabye igitero i Musanze,ingabo z’u Rwanda zikabarasaho bagahungira muri Uganda.

Uganda yabanje guhakana ko ibafite ndetse ivuga ko idakorana n’iyi mitwe ariko yatangiye kuva ku izima ariyo mpamvu byitezwe ko muri iyi minsi 45 hari icyo izaba yakoze.

Uganda kandi yaraye ihagaritse pasiporo yari yarahaye Madamu Mukankusi Charlotte ushinzwe diporomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Abakuru b’Ibihugu bishimiye intambwe yatewe na buri ruhande mu kugabanya umwuka w’amakimbirane,

Bishimiye ko buri gihugu cyarekuye abo cyari gifunze mu nzira zidakurikije amategeko, n’uburenganzira bwa muntu,

Abahuza barimo Angola na DR.Congo bishimiye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda yo guhererekanya abanyabyaha, yumvikanweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu, mu rwego rw’amategeko, harimo no gushakira umuti ibibazo by’ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano bikozwe n’abantu bari ku butaka bwa buri gihugu.

Aba bakuru b’Ibihugu kandi bishimiye iyi nzira yo gushaka ibisubizo ku bibazo binyuze mu nzira y’amahoro.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa