skol
fortebet

Gereza ya 1930 yafashwe n’ inkongi y’ umuriro (Amafoto)

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 ahagana saa cyenda n’iminota 20 nibwo gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 mu mujyi wa Kigali yafashwe n’ inkongi y’ umuriro
Iyi gereza ikimara gufatwa n’ inkongi inzego z’ umutekano zitandukanye zirimo police y’ u Rwanda, ingabo z’ u Rwanda zatabaye bwangu zibasha guhosha iyi nkongi nta byinshi irangiza.
Mu kiganiro Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta ufite mu nshingano urwego RCS rushinzwe imfungwa n’ abagororwa Johnston Busingye (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 ahagana saa cyenda n’iminota 20 nibwo gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 mu mujyi wa Kigali yafashwe n’ inkongi y’ umuriro

Iyi gereza ikimara gufatwa n’ inkongi inzego z’ umutekano zitandukanye zirimo police y’ u Rwanda, ingabo z’ u Rwanda zatabaye bwangu zibasha guhosha iyi nkongi nta byinshi irangiza.

Mu kiganiro Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta ufite mu nshingano urwego RCS rushinzwe imfungwa n’ abagororwa Johnston Busingye yavuze ko iyi nkongi yakomerekeyemo abagororwa batatu. Muri bo babiri bakomeretse byoroheje undi umwe akomeretse bikabije. Ahahiye hangana na metero kare 20.

Minisitiri Busingye yabwiye itangazamakuru ko ubutabazi bwahageze mbere y’ iminota itanu.

Nubwo ubwo iyi gereza yashyaga humvikanye urusaku rw’ amasasu bigatuma hari abakeka ko hari abagororwa basashwe, Minisitiri Busingye yavuze ko abakomeretse batakomerekejwe n’ amasasu ahubwo bakomeretse bagerageza guhunga umuriro.

Ngo amasasu yarashwe mu kirere hagamijwe gukanga abagororwa bashakaga gutoroka.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’amagereza, CGP George Rwigamba na Maj Gen Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka ni bamwe mu bayobozi bakuru bahise bagera kuri iyi gereza.

Gereza ya Nyarugenge ifunguwemo abagororwa bagera ku bihumbi 3 barimo Leon Mugesera, Ingabire Victore, Umuhanzi Kizito Mihigo n’ abandi.

Iyi gereza ifashwe n’ inkongi y’ umuriro mu gihe mu ntangiro za ’2017’ aribwo biteganyijwe ko aba bagororwa bazatangira kwimurirwa muri gerereza ya Mageragere.

Igishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali giteganya ko aho iyi gereza yubatse hazahindurwa ahantu ndagamateka.

Si ubwa mbere hagaragaye inkongi y’ umuriro mu magereza y’ u Rwanda. Gereza za Gisenyi na Muhanga na zo zibasiwe n’inkongi z’imiriro mu 2014. Impamvu ikunze kugaruka mu zitera izi nkongi ni ikibazo gishingiye ku mashanyarazi.






Abagororwa bashyizwe hamwe kugira ngo hatagira uhura n’ ikibazo icyo aricyo cyose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa