dnd

Gicumbi:Hataburuwe umwana wapfuye mu myaka 2 ishize ngo hamenyekane Papa we

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 December 2019 Yasuwe: 6113

Itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga n’abo mu Rwego rw’Ubugenzacyaha bw’igihugu kuwa Mbere berekeje mu Karere ka Gicumbi ahataburuwe umurambo w’umwana w’umukinnyi w’amagare, Bertin Mukarukundo ngo hamenyekane Se umubyara.



Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi ahitwa Nyamiyaga aho uyu mukobwa atuye.

Taarifa wakurikiranye iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yapfuye mu myaka ibiri ishize ariko kubera ko ukekwaho kuba Se, Straton Nzabazumutima , byabaye ngombwa ko ubushinjacyaha butangiza iperereza kuri iki kirego kuko ngo uyu mwana yavutse nyina yarafashwe ku ngufu.

Iyi nkuru ivuga ko Mukarukundo wari umwe mu bakobwa bitwara neza mu mukino w’amagare mu ikipe ya Inyemera no mu Rwanda, yaje gufatwa ku ngufu n’uwari umutoza we, Nzabazumutima aterwa inda mu 2016.

Yaje kwibaruka umwana w’umukobwa mu 2017 ariko aza gupfa mu minsi ibiri yakurikiyeho mu buryo budasobanutse. Mukarukundo yavuye mu bitaro ntacyo abwiwe cyishe umwana we.

Uyu mukobwa yaje gusaba ubutabera, Nzabazumutima arafatwa ariko nyuma arekurwa na polisi ndetse ahabwa akandi kazi. Byavuzwe ko nta kimenyetso kimuhama ku byo aregwa na Mukarukundo.

Mukarukundo yakomeje gusaba kurenganurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ariko ntibyagira icyo bitanga.

Iri tabururwa ry’umurambo rije rikurikira ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 15 Ukuboza aho yatangaje ko Nzabazumutima yongeye gutabwa muri yombi kugira ngo ikirego cy’ifatwa ku ngufu rya Mukarukundo risuzumwe.

Mukarukundo avuga ko ifatwa rye ryo ku ngufu mu 2016 ryatumuye inzozi ze mu mukino w’amagare ziyoyoka. Avuga ko yahabwa ubutabera, agasubizwa icyubahiro cye ndetse akaba yasubira mu mukino w’amagare.

Inzego zivugira abagore mu Rwanda zikomeje kubahamagarira guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo ntibaceceke ihohoterwa iryo ari ryo ryose bakorerwa.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pio Mugabo wahoze ari Minisitiri yasezeweho bwa nyuma[AMAFOTO]

Urukiko Rukuru, abagize Urwego rw’Ubucamanza n’Urwego rw’Ubutabera, abayobozi...
18 January 2020 Yasuwe: 3081 0

Isengesho rya Pasiteri Mpyisi yasengeye abarangije Kaminuza ryabasekeje...

Pasiteri Ezra Mpyisi ukunze gutindwaho kubera imvugo zidaca ku ruhande...
18 January 2020 Yasuwe: 5111 1

Uwasimbuye Nsabimana Calixte wiyise Sankara nawe yarafashwe,yerekanwe we na...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 ku cyicaro...
17 January 2020 Yasuwe: 3710 0

Bernard Makuza yahawe inshingano nshya

Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena, yagizwe Umuyobozi w’indorerezi...
17 January 2020 Yasuwe: 7250 0

Abarimu bigisha batarize uburezi bagiriwe inama

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irénée agira...
17 January 2020 Yasuwe: 4741 2

Huye:Abanyeshuri 47 biga mu ishuri ry’isumbuye birukaniwe rimwe...

Mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo, mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya...
17 January 2020 Yasuwe: 12587 1