skol
fortebet

Gicumbi:Ngo kurongora umugore umwe gusa babiterwa n’ubukene

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Abagabo bakomoka I Gicumbi bavuga ko gutunga umugore umwe babiterwa n’ubukene, ko babaye bafite amikoro bagatunze abarenze umwe.

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Nyankenke, muri aka karere ka Gicumbi, umugabo w’igikwerere utuye muri ako gace araranganije amaso mu bari aho abona abenshi ari igitsina gore, nta kindi yitayeho ahita abishingiraho mu kumva ko kuri we gushaka abagore benshi byaba ari ishema ku mugabo.

Ati “Rambura amaso urebe hano abakobwa nibo benshi kandi barahangayitse bakeneye abagabo, ikibazo bafite ni ukutarongora umugore wa kabiri, ubundi bazajya he mwa bantu mwe?”

Mugenzi we na we ashyigikiye gushaka abagore barenze umwe. Ati “Njye namuzana mfite umutungo mwinshi, gutunga umugore umwe ni ubukene, mfite amafaranga nazana umugore wa kabiri, umugore wa mbere akaba aguhaye induru, wigira ahandi”.

Ku rundi ruhande ariko abagore baharitswe; ni ukuvuga abashatswe n’abagabo basanzwe bafite abagore nabo batanga ubuhamya bw’uko ari inshuro nke wabona amahoro no kuzuza inshingano z’abagize imiryango irimo ubuharike.

“Umugabo wese ujya mu nshoreke usanga nta Mitiweri agira, usanga n’abana mu rugo batarya, kuko akenshi aba avuga ngo ndasangira na runaka se afite iki? Akirirwa muri ibyo abana be ni bo baba barwaye bwaki.”

Undi mubyeyi na we wo mu murenge wa Nyankenke ntiyibuka neza igihe yashakiwe ari uwa kabiri, ariko agenekereje ni mu myaka nka 20 ariko kuva icyo gihe ahora mu ntonganya z’urudaca n’uwo basangiye umugabo.

Ati “Nabanye n’umugabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, umugore wa kabiri amenye ko nahageze aza ari kwica igiti yica ibuye, ubwo habaye intambara kuva icyo gihe, nahatashye ari kuri Noheri na n’uyu munsi izo ntambara ziracyankurikiranye”.

Nk’uko Radiotv Flash ibitangaza, Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru imwe mu zikunze kuvugwamo ubuharike, busanga abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu bafite inshingano zo gukoma mu nkokora uwari we wese ufite umugambi wo gushaka abagore barenze umwe.

Guverineri w’iyi Ntara, Gatabazi Jean Marie Vianney, ati “ N’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibakwiye kwemera ko n’uwo mugabo azana undi mugore muri uwo mudugudu, muri ako kagari, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagakwiye kuba bubihagarika bataranabana, baba banabanye bakabatandukanya, kuko aba yishe amategeko kandi asenye n’urundi rugo.”

Mu mategeko y’u Rwanda umugabo yemerewe gushyingiranwa n’umugore umwe, umugore na we akemererwa gushyingiranwa n’umugabo umwe.

Ibitekerezo

  • Ntabwo Imana itwemerera gushaka abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu abayahudi kera Imana yabemereraga kurongora abagore benshi,ngo nuko bari barananiye Imana.Hanyuma ategeka abakristu nyakuri gutunga umugore umwe.Mu byukuri,gutunga abagore benshi,niyo waba ukize,bitera ibibazo byinshi.Amahari,inzangano,ishyari,amakimbirane,etc...Imana iduha amategeko kubera ko ishaka ko tubaho neza.Abantu bayumvira,nubwo aribo bake,izabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse abapfuye ibazure ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa