skol
fortebet

Gicumbi: RIB yakanguriye abaturage gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge

Yanditswe: Tuesday 14, May 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha,RIB,cyasabye abaturage bagize Umurenge wa Ruvune mu karere ka gicumbi ubufatanye mu gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge bitaraba binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,taliki ya 14 Gicurasi 2019,nibwo abayobozi ba RIB buri kumwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera,umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru,abayobozi b’ingabo na polisi n’abayobozi b’uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru bahuriye mu murenge wa Ruvune mu bukangurambaga bwari bugamije gusaba abawutuye gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge ku nsanganyamatsiko igira iti “Sobanukirwa ibyaha ubyirinde ubirinde n’abandi”.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha,RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot yabwiye abari bitabiriye ubu bukangurambaga ko ubucuruzi bw’abantu ko ari icyaha kibangamira umutekano w’abanyarwanda ariyo mpamvu basaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kuburwanya.

Yagize ati “Iyo bagucuruje kugira ngo urokoke ni amahirwe y’Imana.Ibiba ku bacurujwe ni ubucakara hari bamwe bashora mu bikorwa by’Uburaya.Ibyo bintu nta munyarwanda ukwiriye kubyemera.Amahirwe ni uko mu Majyaruguru nta birahagera ariyo mpamvu tubibaganirije kugira ngo bitazabageraho cyane ko muturiye umupaka.

Kuba tubiganira uyu munsi ni ukugira ngo mubimenye mubyirinde.Irari ry’amafaranga gukira vuba,kukubwira ngo ugiye mu ndege,kuguha amadolari,kukubwira ngo ugiye mu mahanga,nta mahanga aruta u Rwanda.Muzaganire n’abagiyeyo bazababwira ko nta hantu heza haruta igihugu cyawe.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bisenya imiryango,bikangiza uburere bw’abana ariyo mpamvu abanyarwanda bakwiriye kubirwanya.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge murabizi,mufite abantu bishwe na Kanyanga,urumogi,mufite ingo zisenyuka kubera urumogi,abana bata amashuli kubera urumogi.Ingaruka zabyo murazizi.Ndabasaba ngo urwo rugamba turufatanye kuko ingaruka zabyo zigaruka mu muryano,abagabo bagakubita abagore babo,abagore basinda bagakubita abagabo babo n’abana.Murabizi kenshi havamo n’impfu z’abantu.murabizi mu Kinyarwanda baca umugani ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.Muzahishira abacuruza ibiyobyabwenge bazabamaraho urubyaro.Turifuza ko tuva hano twiyemeje kurwanya ibyaha kandi bizacika.Icyo tubasaba ni ugutanga amakuru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Evode Uwizeyimana yasabye abatuye Umurenge wa Ruvune ko bagomba kumenya ibibi by’ibiyobyabwenge no gucuruza abantu kugira ngo bamenye uko babyirinda.

Yagize ati “Iyo udasobanukiwe ibi byaha uko bikorwa ntabwo wamenya uko wabyirinda.Gucuruza abantu no kunywa ibiyobyabwenge ntabwo ari umuco w’Abanyarwanda.Umuntu unywa ibiyobyabwenge,ubicuruza n’ubihinga,ntaho atandukaniye n’umurozi.Mureke dushikame dukore, iki gihugu kirimo ibintu byose.Nta kintu mujya gushaka mu mahanga kitari mu Rwanda.Ushaka kujya hanze ntabwo u Rwanda rufunze, ariko reka igihugu kimenye ibyo ugiye gukora ariko batagiye kugucuruza.Bababwiye amayeri abacuruza abantu bakoresha.Gerageza kwegera inzego z’umutekano niba ubonye akazi,zimenye niba igihugu ugiyemo hari umutekano kugira ngo batagucuruza.”

Muri ubu bukangurambaga,Uwera Alice yatanze ubutumwa bwakoze benshi ku mutima bw’ukuntu yacurujwe mu gihugu cya Koweit ,agakorerwa ubucakara bwamuviriyemo uburwayi bw’ibihaha ariko kubw’amahirwe Leta y’u Rwanda ikamutabara ari hafi gupfa.

Abatuye mu murenge wa Ruvune baganiriye n’Umuryango nyuma y’ubu bukangurambaga bemeje ko bwabagiriye akamaro kuko batari bazi ikigo cya RIB ndetse n’imikorere yacyo ndetse bemeza ko biyemeje gukumira ibyaha by’ubucuruzi bw’abantu n’ibiyobyabwenge bitaraba.

Nsanzumuhire Isaie yagize ati “RIB twayumvaga gusa ntabwo twari tuyizi neza.Muri ubu bukangurambaga twumvise ko tugomba gukumira ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge no gucuruza abantu bitaraba.Ubuyobozi bwegerejwe abaturage,hari amasibo,tugiye kujya dutangira amakuru ku gihe.

Icyishaka Joseline yagize ati “Niyemeje gutangira amakuru ku gihe,ibiyobyabwenge bitaragera mu bantu ngo bibangize.Nimbona umuntu ushaka gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa abantu ngomba guhita mbimenyesha ubuyobozi.Ndamutse Menye umuntu ushaka gucuruza abantu,nabimenyesha ubuyobozi kugira ngo hatagira uwangirika kandi akenewe kugira ngo akorere igihugu.”

RIB yavuze ko mu mwaka wa 2017 yakiriye amadosiye 47 y’icyaha cy’icuruza ry’abantu mu gihugu hose. Icyenda muriyo ava mu ntara y’Amajyaruguru. Akarere ka Gicumbi kakaba kari gafitemo dosiye 1 mu gihe mu amadosiye 49 yakiriye muri 2018, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 11 harimo dosiye 2 zo mu Karere ka Gicumbi.Uyu mwaka nta dosiye y’icyaha cyo gucuruza abantu iragaragara.

RIB yasabye abaturage baturiye Umurenge wa Ruvune kwitabaza nimero ya 116 mu gihe bakeneye gutanga amakuru ku byaha byo gucuruza abantu n’ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa