skol
startimes

Gisagara: Umugabo yahawe ibihumbi 2000 FRW ngo akure ingurube mu musarani agwamo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 October 2020 Yasuwe: 2224

Umugabo wo mu kagari ka Bweya mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara yahawe inoti ya Frw 2000 ngo ajye gukura ingurube y’umuturanyi we mu musarani agiyemo agwamo arapfa.


Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke.rw abitangaza,nyiri ingurube niwe wahaye uwo mugabo ariya mafaranga amusaba kumutabarira ingurube yari yaguye mu musarani birangira ahasize ubuzima.

Iki kinyamakuru kivuga ko boherejemo undi ngo amutabare, akinjiramo atangira kubura umwuka bamuvanamo agihumeka.
Akarere ka Gisagara n’aka Nyamagabe turi mu turere twa mbere dufite abaturage boroye ingurube.

Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y’umuntu usize ubuzima mu musarani agiye gukuramo ikintu kuko muri Werurwe umwaka ushize,umugabo witwa Uwitwa Mpozembizi JMV wo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, yaguye mu bwiherero ubwo yari agiye kuzanamo telephone ngo yishyurwe ibihumbi bine.

Uyu nyakwigendera Mpozembizi yamanukiye mu gice cy’ijerekani iziritseho imigozi, bagenzi be basigaye hejuru bayifashe kugira ngo baze kumuzamura nayibona ariko akigeramo ngo yaratatse,bakuruye hazamuka ijerekani gusa.

Akarere kamaze iminsi gashakisha umurambo w’uyu mugabo,cyane ko yaguye mu musarani muremure cyane aho byasabye kwitabaza,icukura ubwo bwiherero bwari bufite metero zisaga 20.

Nyakwigendera Mpozembizi JMV wari ufite imyaka 41, yasize umugore n‘abana batanu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 52 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 21 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 27 Ugushyingo 2020,...
27 November 2020 Yasuwe: 917 0

RIB iri gushakisha umugabo w’imyaka 36 wasambanyije umwana

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe...
26 November 2020 Yasuwe: 1678 0

Gatsata:Bakundukize w’imyaka 41 yasambanyije Mama we babanaga mu nzu...

Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego...
25 November 2020 Yasuwe: 3141 0

Rwanda:Hari gukusanywa amazina y’abagiye basambanya abana kugira ngo...

Mu Rwanda inzego z’ubutabera zirimo kwiga ukuntu amazina y’abantu basambanya...
24 November 2020 Yasuwe: 1141 0

Huye: Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo abagabo 2 bari bafite amadorali...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo abapolisi bakorera mu Karere ka...
13 November 2020 Yasuwe: 2348 0

Nyarugenge:Yashikuje umuntu igikapu cyarimo ibihumbi birenga 600 Polisi...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda...
7 November 2020 Yasuwe: 4673 0