skol
fortebet

Gisagara w’imyaka 22 wakusanyirijwe inkunga yo kujya kwivuriza mu Buhinde yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Gisagara Yannick w’imyaka 22 wari umaze igihe kinini arwaye Impyiko yitabye Imana, ni nyuma yo kuva kwivuriza mu gihugu cy’ubuhinde gusa akongera gukomererwa.

Sponsored Ad

Gisagara Yannick ubusanzwe akomoka mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro mu ntara y’iburasirazuba, akaba yari amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye impyiko kuko ngo ubu burwayi bwamufashe ubwo yigaga mu ishuri rya IPRC Kigali mu mwaka wa 2016.

Mu mwaka ushize, abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bakoze ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kujya kuvuza Yannick mu gihugu cy’Ubuhinde ndetse na Leta y’u Rwanda yemera gutanga amafaranga yaburaga kugira ngo uyu musore ajyanwe mu buhinde kuvurizwaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2019 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’uyu musore waguye mu bitaro bya Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.

Ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda bikomeje gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yannick Gisagara.

Ibitekerezo

  • Uyu musore aratubabaje twese.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa