skol
fortebet

Muhanga: Green Party yizeje amazi abaturage b’ i Nyamabuye

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Abakandida-Depite b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) batangiriye ibikorwa byo kwiyamamariza mu mirenge ibiri yo mu Karere ka Muhanga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kanama 2018 nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku bakandida bose bemewe, 32 bo mu b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), aho byatangiriye mu mirenge ya Mushishiro na Nyamabuye.

Mu masaha ya saa munani n’igice, nibwo abarwanashyaka ba Green Party batangiye igikorwa cya mbere cyo kwamamaza abakandida 32 bayo, kuri site yari mu kagali ka Munazi umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Umuyobozi mukuru w’ Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda Dr.Habineza Frank atangiza ibikorwa byo kwamamaza abarwanashyaka be bafatanyije guhatanira imyanya mu Nteko Ishingamategeko yavuze ko n’ubwo hari byinshi bimaze gukosorwa no gushyirwa ku murongo, ngo hari ibitarakosorwa bizeye kuzashyira ku murongo nibaramuka bagiriwe icyizere.

Dr.Habineza Frank yatangiye ashimira abaturage bo mu murenge wa Mushishiro kubwo kuza kumushyigikira ngo kuko atari ubwa mbere ahageze cyane ko umwaka ushize ubwo yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu ari ho yiyamamarije.
Yavuze kandi ko ari n’akarusho kwiyamamariza muri Mushishiro cyane ko ariho akomoka.
Yagize ati “Turishimye kuba twongeye kugaruka hano mu Karere ka Muhanga. Ariko njye ni n’akarusho kuko naje iwacu. Data umbyara avuka muri aka gace.”

Yasobanuriye abaturage bo muri aka gace ko uburyo bari kwiyamamaza ubu butandukanye n’uburyo yiyamamazaga umwaka ushize, ngo kuko ubu batazatora umuntu ku giti cye ko ahubwo bazatora ishyaka.

Yagize ati “Gahunda ituzanye ubu noneho itandukanye n’iy’umwaka ushize. Tuje kwiyamariza imyanya y’abadepite. Ubu dufite abakandida 32 nibo bemejwe na Komisiyo y’amatora. Gutora kuri iyi nshuro bitandukanye n’uko ubwashize twatoraga kuko ubu ho tuzatora ishyaka.”

Yabwiye abaturage bo muri aka gace ko gutora Green Party ari ukuzashyira igikumwe ahari ikinyoni kinini cyane kitwa ikizu. Avuga ko gukoresha ikirangantego cy’Ikizu ari uko iyi nyoni ari inyabwenge ndetse ikaba yihangana cyane bityo bakaba barayifatiyeho urugero.

Ati “Tariki eshatu ni ukuzatora ahari ikinyoni kinini cy’ikizu. Ni inyoni y’inyabwenge, ireba kure, ishishoza, yihangana cyane kandi ntabwo ijya isaaza. Natwe turihangana, twihanganiye byinshi ni nayo mpamvu tugeze kuri ibi mubona twagezeho, ndetse hari n’ibindi byinshi twifuza kuzageraho kubera ko twihanganye.”

Mubyo Green Party yifuza kugeraho harimo, guteza imbere ubuhinzi, gukuraho umusoro w’ubutaka mu gihugu hose, gushyiraho itegeko rirengera uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga, korohereza abikorera n’ibindi.

Dr Frank yakomeje agira ati “Turashaka guteza imbere ubuhinzi, aho buri wese azajya ahinga akeza, buri muryango ukagira umutekano w’ibiryo. Turashaka ko umusoro w’ubutaka wazavaho, ku buryo n’abari i Kigali bazabugiraho uburenganzira, buri wese akagira uruhare kuri gakondo ye.”

Umuyobozi w’ungirije w’ Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda Mme, Carine Maombi nawe yashimangiye ko hari byinshi bagomba kuvugurura mu Nteko Ishingamategeko mu gihe bagiriwe icyizere bagatorwa.

Yagize ati “Tuzashyiraho itegeko rirengera uburezi, hazamurwa imishahara y’abalimu. Mu gihe umushahara wabo uzaba wazamuwe, abalimu bazatanga uburere bwiza kuko bazaba babonye ibitunga urugo rwabo . Tuzaharanira ko umwana ajya ku ishuli ahaze.”

Yakomeje agira ati “Tuzaharanira ko habaho gahunda ihamye y’indimi, akajagari ko guhindagura imyigishirize y’indimi kaveho. Green party mu Nteko izaharanira gukuraho ihezwa rya zimwe mu ndimi zigishwa mu mashuri mu Rwanda, habeho iringaniza ry’indimi.”

Dr Frank yijeje abaturage bo muri Nyamabuye ko mu gihe baramutse batoye Green Party ibibazo byo kubura amazi meza bizaba amateka muri uyu murenge.

Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda rifite abakandida 32 ririmo kwamamaza, barimo abagabo 18 n’abagore 14.

Aka karere ka Muhanga Green Party yahereyeho ibikorwa byayo byo gushakamo amajyi azabinjiza mu Nteko ishinga amategeko, ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, utugari 63 n’imidugudu 331. Gafite ubuso bwa Km² 647.7, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 318.

Akarere ka Muhanga gafite imirenge 12 ariyo Muhanga, Cyeza, Kibangu, Kiyumba, Mushishiro, Kabacuzi, Nyabinoni, Nyamabuye, Nyarusange, Rongi, Rugendabari na Shyogwe.


Green Party ifite abakandida 32 bari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko ishinga amategeko

Abakandida babanje gucinya akadiho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa