skol
fortebet

Abasaga ibihumbi bibiri bitabiriye umuhango wo gushyingura Kizito Mihigo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuryango,inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana b’umuhanzi Kizito Mihigo babyukiye mu muhango wo kumushyingura kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020.

Sponsored Ad

Ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020 nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye yiyahuriye aho yari afungiye kuri Station ya Polisi i Remera.

Ibi byabaye nyuma y’aho kuwa Kane taliki ya13 Gashyantare 2020 Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ngo yerekeze I Burundi.

Kizito w’imyaka 38 yasanzwe muri kasho yari afungiwemo yiyahuye nkuko Polisi yabitangaje mu itangazo yageneye abanyamakuru ahagana saa yine z’amanywa zo kuwa mbere w’iki cyumweru

Uhagarariye umuryango wa Kizito yavuze gahunda yose, ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gashyantare bagiye gufata umurambo Kacyiru bawuzana Busanza, saa yine habaho umuhango wo kumusezera. Saa saba barajyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera, saa kumi z’umugoroba nibwo Kizito arashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika.

Uyu muhango wo gushyingura Kizito Mihigo witabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi bibiri barimo Diane Rwigara n’abahanzi bake barimo Byumvuhore Jean Baptiste usanzwe uba mu Bubiligi,Mani Martin, Aline Gahongayire, Ngarambe Francois.








AMAFOTO:UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

  • Kizito rest in peace

    C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa