skol
fortebet

Habonetse abandi barwayi 18 ba Covid-19 barimo ab’i Rusizi n’abaturutse hanze y’u Rwanda,hakize 6

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 18 basanganywe Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 1,790 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abayanduye ugera kuri 494, mu gihe batandatu aribo bayikize.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2020.mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus bashya 18. Aba bagaragaye i Rusizi no mu Banyarwanda batashye.

Abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda hose kuva kuwa 14 Werurwe 2020 babaye 494. Uyu munsi hakize abantu 6 bityo abamaze gukira bose baba 313. Abakirwaye ni 179 mu gihe hamaze gupfa abantu 2.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa byatangije umushinga w’wo gukwiza ikoranabuhanga rya “smartphones” mu Bajyanama b’Ubuzima , mu rwego rwo kuborohereza mu rugamba rwo guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu Gihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena ni bwo Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iy’u Bufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe hagati y’ishami rishinzwe ubushakshatsi muri RBC n’iry’i Nancy mu Bufaransa.

Amasezerano y’ishyirwa my bikorwa ry’uwo mushinga yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin hamwe na Jérémie Blin uhagarariye inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda.

Ikiciro cya mbere cy’uwo mushinga kitezweho gutwara amafaranga y’u Rwanda miriyoni 223 n’ibihumbi bikabakaba 78, ukaba waratewe inkunga n’Ambasade y’u Bufaransamu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bufaransa gikora ubushakashatsi kuri SIDA no ku ndwara ya Hepatite.

Byitezwe ko uzatangira gushyiwa mu bikorwa haherewe mu turere tubiri tw’Umujyi wa Kigali, twiyongeraho Akarere ka Gicumbi ko mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’aka Nyamasheke ko mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri utwo turere uko ari tune, umushinga ugiye gutuma Abajyanama b’Ubuzima 400 batunga terefoni zigezweho zizabafasha mu nshingano zabo za buri munsi zo guhanahana amakuru n’inzego z’ubuzima, cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo kubona agaciro gakomeye k’Abajyanama b’Ubuzima, cyane cyane mu kuvura, kurinda no gukumira indwara z’ibyorezo, ikoranabuhanga ribonwa nk’urufunguzo rwo kurushaho kunoza akazi bakora buri munsi.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda itangaza ko uwo mushinga uzamara amaezi atatu, ariko nyuma ukaba ukazakomeza mu gihe Leta y’u Rwanda izaba inyuzwe n’umusaruro uzavamo.

Ubuyobozi bwa RBC bwashimiye u Bufaransa kuri uwo mushinga ugiye kugira uruhare rukomeye mu ihererekanya ry’amakuru yihuse ku ndwara z’ibyorezo byose byatahurwa mu baturage, by’umwihariko amakuru ku barwayi b’icyorezo cya COVID-19 n’abo bahuyra na bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa