skol
fortebet

Hashyizwe hanze amafoto meza y’ubukwe bwa Ange Kagame na Bertrand[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ange Kagame w’imyaka 25, yashyingiranywe na Ndengeyingoma kuwa Gatandatu,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame,yari yambaye ikanzu ndende cyane nkuko bigaragara ku mafoto.

Umukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, warushinze kuwa Gatandatu taliki ya 06 Nyakanga 2019,mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga abicishije kuri Twitter ye yifashishije amagambo yo mu gitabo cy’indirimbo ya Salomo ibice 3;4 yerekana ukuntu anejejwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Mu magambo yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter,Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo ubugingo bwanjye bukunda.Indirimbo ya Salomo 3:4.”

Ubwo aba bombi bakoraga ubukwe nta mafoto asa neza kandi afotoye mu buryo bwa kinyamwuga yigeze ashyirwa hanze,gusa kuri uyu wa mbere hashyizwe hanze amwe mu mafoto y’ingenzi y’ubukwe bwabo,akaba ari amafoto ahanini agaragaraho umuryango wa Ange Kagame ndetse n’umuryango wa Bertrand.

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa