skol
fortebet

Hashyizweho gahunda yo kuvura byihariye Abanyarwanda 9 batoterejwe muri Uganda

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yamaze gushyiraho itsinda ry’Abaganga batangiye gusuzuma no kuvura Abanyarwanda 9 barekuwe na Uganda nyuma y’igihe batoterezwa muri gereza zitazwi zo muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Nkuko babitangaje ubwo bageraga ku mupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Gicumbi, saa sita z’ijoro kuri uyu wa 9 Mutarama,aba banyarwanda 9 bavuze ubuzima bubi banyuzemo muri izi gereza bakorerwagamo iyicarubozo.

Aba banyarwanda bafunzwe bashinjwa gutunga imbunda bitemewe no kuba intasi, barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa Kabiri.

Abarekuwe ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Bose bahuriza ku buryo bari bafashwe nabi muri gereza, uko bakorerwaga iyicarubozo ku buryo ubuzima bwabo buri mu kaga nubwo barekuwe.

Minisante ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yashyizeho itsinda ry’abaganga bakurikirana ubuzima bw’abarekuwe.

Bagize bati “Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho itsinda ry’Abaganga batangiye gusuzuma no kuvura Abanyarwanda icyenda barekuwe na Uganda.”

Uretse gukubitwa, aba banyarwanda bavuga ko bafatwaga bagaterwa inshinge batamenye ubwoko bwazo, ariyo mpamvu bafite impungenge z’uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umwe muri aba banyarwanda yavuze ko bamutoteje kugera ubwo ananirwa kugenda,yakenera kugira aho ajya agaterurwa kubera ingaruka yagizweho n’inkoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa