skol
fortebet

Hatangajwe akayabo k’amamiliyari y’u Rwanda k’ibyahiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye Agakiriro ka Gisozi,Abacuruzi nabo bagaragaje agahinda kabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko kaherukaga gushya na none mu ntangiriro z’uku kwezi, bivuze ko gahiye inshuro ebyiri mu kwezi kumwe.

Sponsored Ad

Iyo nkongi yadutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2019 ije ikurikira iyahabaye tariki 03 Kamena 2019.

Igice gikomeje gushya ni ikiri haruguru y’umuturirwa witwa UMUKINDO, aho kuri iyi nshuro hasigaye agace gato ugereranyije n’ahamaze gushya.

Abaturage babibonye bavugaga ko umwe mu bacuruzi witwa Jonas wahishije ibicuruzwa bye ku nshuro ya kabiri, ngo yendaga kwiroha mu muriro kugira ngo umutwikane n’imitungo ye.

Uwitwa Egide uzwi ku izina rya Dizayina w’umubaji, akomeza arondora ingaruka zizakurikiraho nyuma yo gushya kw’Agakiriro kari gatunze imiryango y’Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi

Agira ati” Ku bantu bari bahafite ibicuruzwa n’abahakorera tugiye gukena. Niba waryaga kabiri ku munsi, urarya rimwe nabwo bikugoye”.

Akomeza asobanura ko hari ihungabana rigiye kwibasira ba nyir’ibicuruzwa hamwe n’imiryango y’abantu bari bahafite akazi ka buri munsi.

Ubushobozi bw’abantu bwo kugura ibintu bitandukanye ngo bugiye kugabanuka kuko nta mafaranga bazaba bagifite.

Vuguziga Faustin ucuruza “triplex” aho mu Gakiriro agira ati” ubu se ko abantu baguraga ibicuruzwa byanjye bitewe n’ibyo bakoresheje hariya hahiye, ubu hari ifaranga nzongera gukoraho, reka da!”

Akomeza asobanura ko ibikoresho byo mu nzu nk’intebe, ameza ndetse n’iby’ubwubatsi nk’inzugi n’amadirishya, ngo bigiye guhenda cyane bitewe n’ububiko bw’imbaho bwahakongokeye.

Hari n’abandi baturage bakomeza bagaragaza uburyo amabanki akorera mu Gakiriro nayo ashobora guhomba bitewe n’uko ubucuruzi n’imishahara abantu bahembwaga byose bihagaze.

Hari n’abagaragaza ko bitewe n’uko “banki zitajya zemera guhomba”, zizahitamo guteza cyamunara imitungo y’abantu bari barasabye imyenda kugira ngo bacururize mu Gakiriro.

Dizayina(Designer) akomeza asaba inzego zitandukanye gushaka uburyo zashumbusha abantu bahombeye imitungo yabo mu Gakiriro kubera inkongi.

Kugeza ubu nta muntu urabasha gusobanura impamvu ya nyayo itera inkongi y’umuriro mu Gakiriro, uretse ko ababonye itangira bavuga ko udushashi tw’umuriro w’amashanyarazi mu nsinga zo hejuru ari two twayikongeje.

Ibimodoka bishinzwe kuzimya umuriro bya Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bikomeje kugerageza kuzimya iyi nkongi yatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko bikaba bigejeje saa tatu bitarayicogoza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe APARWA, Emmanuel Benegusenga yabwiye abanyamakuru ko ibyahiye bagereranyije basanga bifite agaciro ka Miliyari 7,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngo abo yaraye avuganye na bo bose bamubwiye ko bafite ubwishingizi kereka abo mu mbaho.

Yanavuze ko hahiye shitingi 79, ibyari mu bubiko, imbaho, imashini n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa