dnd

Hatangajwe amatariki abanyeshuri bazasubirira ku mashuri n’ibyiciro bazagendamo bitewe n’aho biga

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 26 December 2019 Yasuwe: 2875

Minisiteri y’uburezi yatangaje amatariki abanyeshuri biga bacumbikirwa bazasubirira ku mashuri gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 kizatangira tariki ya 06 Mutarama.



Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazatangira kujya ku mashuri tariki ya 3 Mutarama 2020 bagende ku matariki atandukanye bitewe n’ibigo by’amashuri bigamo uturere biherereyemo.

Kuwa Gatanu ariki ya 03 Mutarama 2020 hazajya ku mashuri abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Kuwa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020 abazajya ku ishuri ni abiga ku bigo biherereye mu turere twa Ruhango, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba.

Minisiteri y’Uburezi irasaba abanyeshuri bose kuzagenda bambaye impuzankano zabo (uniforme) z’ishuri inakangurira abashinzwe ibigo bitwara abagenzi kuzabafasha mu ngendo zabo.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 kizatangira tariki ya 06 Mutarama 2020 kirangire tariki ya 03 Mata 2020, kikaba kigizwe n’ ibyumweru 13. Icya kabiri nacyo gifite ibyumweru 13 kikaba kizatangira tariki ya 20 Mata 2020 kikarangira tariki 18 Nyakanga 2020, naho icya gatatu kikazatangira tariki ya 03 Kanama 2020 kikarangira kuwa 23 Ukwakira 2020 kigizwe n’ibyumweru 12.

Ibi ni ibikubiye mu ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2020 umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi, Dr Isaac Munyakazi yatangarije mu nama y’Abaminisitiri yo kuwa 28 Ugushyingo 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mparambo

    Kayibanda ati :” Banyarwanda namwe ba nya Cyangugu”, undi na we ati:” Uzatera Cyangugu azaba ateye u Rwanda”. Hahh.
    Muri iyi gahunda y’abanyeshuri se ko nta cyo MINEDUC iteganyiriza abana ba Nyamasheke na Rusizi? Baba barashubije plaque ya E se!

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Uwizeye Flavia witeguraga kurangiza Kaminuza Yitabye Imana azize urupfu...

Uwari umunyeshuri muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu...
22 January 2020 Yasuwe: 6645 1

Dr Vincent Biruta yasabye Leta ya Uganda kugira inama abaturage...

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye leta gutangaza ko abaturage ba...
22 January 2020 Yasuwe: 3185 0

Nyagatare:Ikibazo cy’amarozi cyafashe indi ntera

Akarere ka Nyagatare bamwe mu baturage bo mu murenge wa Katabagemu...
21 January 2020 Yasuwe: 3894 2

Ibigo 4 bifite uruhare mu gutanga buruse y’abanyeshuri byatangaje impamvu...

Ibigo birimo kaminuza y’u Rwanda,HEC,BRD na Rwanda Polytechnic byatangaje ko...
21 January 2020 Yasuwe: 912 1

Abanyoye inzoga z’ubukwe bw’umwana ukiri muto bazajya babibazwa

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston,...
21 January 2020 Yasuwe: 1804 0

Gisagara: Umusaza w’imyaka 64 yasambanyije umwana w’imyaka ine

Umusaza w’imyaka 64 wo mu Karere ka Gisagara, mu murenge wa Kigembe...
21 January 2020 Yasuwe: 2537 2