skol
fortebet

Hon. Edouard Bamporiki yashimiye perezida Kagame wamugiriye icyizere akamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Hon.Edouard Bamporiki wari umaze imyaka isaga 3 ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu,yagizwe yashimiye perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere akamushinga indi mirimo yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Sponsored Ad

Hon.Bamporiki Edouard wamaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko hanyuma muri Kanama 2017 akagirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface,yasezeranyije perezida Kagame kuzitwara neza mu mirimo mishya yahawe yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Abinyujije kuri Twitter,Hon.Bamporiki yagize ati “Witaba kare ugatumwa kure, watumwa n’Umukuru ugashima ushingura ugana iyo utumwe. Ubutumwa mumpaye Nyakubahwa Mutoza w’Ikirenga Paul Kagame nzabusohoza bwemye, nzaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa. Nzaba Mudahusha ku ruhembe muntumye kurasaniraho. U Rwanda nirweme.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa