Huye:Abana babiri bishwe n’inyama z’akamasa kipfushije, 18 bari mu bitaro

Amakuru   Yanditswe na: 13 March 2017 Yasuwe: 2239

Huye- Mu Murenge wa Rwaniro mu mpera z’icyumweru gishize, abana babiri bapfuye bataragezwa kwa muganga, naho abandi bantu 20 bajyanwa mu bitaro, bivugwa ko bazize inyama z’akamasa kipfuhshije.

Munganyinka Serapfine, umugore wa nyiri iyi nka yariwe yabwiye RBA, ko iyo ikimara gupfa bashatse kuyiha imbwa ariko abaturanyi bo bagahitamo kuyirya.

Yagize ati “Twari twanze ko bayirya ariko baranga barayirya, mbese twe twari twemeje ko ihabwa imbwa dore ko yari ikiri nto.”

Umuryango w’Uwihanganye Saveri wapfushije abana babiri bakurikirana. Umwe yapfuye ku wa gatanu, undi apfa kuwa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, ndetse na nyiri urugo ubu nawe akaba ari mubitaro .

Uyu mugabo urwariye mu bitaro bya Kabutare, yagize ati “Twabanje gukeka ko umwana wa mbere yishwe na malariya, ariko umwana wa kabiri apfuye, twatangiye gukeka inyama z’inka twari twariye kuwa kabiri.”

Nk’uko abandi babivuga, baba abarwayi n’abarwaza, haba ku bitaro bya Kabutare n’ibya Kaminuza bya Butare, ngo abahuye n’iki kibazo bafashwe bacibwamo, banaruka bikomeye.

Dr Nsabimana Hovaire, wakurikiranye abana batanu bakiriwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Burare, avuga ko ibisubizo by’ ibizamini bafashe bitaraboneka kugira ngo bamenye neza icyateye iki kibazo. Ariko akavuga ko abarwayi bakiriye babitayeho ku buryo kuri ubu bameze neza.

Hakuzimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro avuga ko ubusanzwe amatungo yose abagwa abanza gupimwa na Veterineri. Ku matungo yipfushijeho avuga ko abaturage bagomba kwirinda kuyarya.

Yagize ati “Kirazira kandi kikaziririzwa kurya ibyipfushije,ababirya baba bihishe ntamuntu uba uzi ko babiriye,kuko ibyipfushije ntiwabirya utazi icyo byazize.”

Izi nyama abaziriye baziriye ku wa kabiri w’icyumweru gishize. Nk’uko ba nyiri inka babivuga, ngo ni akamasa kari kamaze amezi atuzuye atatu.

Ku bantu 22 bajyanwe mu bitaro, babiri bahise bataha. Ku bitaro bya Kabutare bari bakiriye abarwayi icyenda abasigaye bakirwa n’ ibitaro bya Kaminuza bya Butare. Ndetse ubwo iyi nkuru yakorwaga abandi bane mu bari barwariye ku bitaro bya Kaminuza bari bamaze gusezererwa.

Src:Umuseke

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uko byifashe mu ishuri rya G.S.Trinite ryigeze kugaragaramo...

Ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaraye mu G.S. de la Trinte yatumye...
19 April 2018 Yasuwe: 1454 0

U Burundi bwirukanye Umunyarwandakazi Nkomeza Christine

gihugu cy’ u Burundi cyahaye Umunyarwandakazi Nkomeza Christine amasaha 24...
18 April 2018 Yasuwe: 3487 0

Rutsiro: Iruhande rw’ I Kivu habonetse imibiri 25 y’ abishwe muri...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mata 2018, ahitwa mu Mazimeru Rugarambiro...
18 April 2018 Yasuwe: 1244 0

CNLG yagaragaje ko kuba mu matsinda yo kuri interinete y’ abarwanya u Rwanda...

Umunyamategeko wa Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko kuba...
17 April 2018 Yasuwe: 1408 1

“Dufite abantu bafunze kuko babangamiye abana babo bababuza gushakana”...

Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ ubwiyunge yagaragaje ko mu Rwanda ikintu...
16 April 2018 Yasuwe: 2439 0

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye...

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabibu Uwanzwenuwe Theoneste n’Umuyobozi wa Ibuka mu...
14 April 2018 Yasuwe: 6307 1