skol
fortebet

Huye:Abanyeshuri 47 biga mu ishuri ry’isumbuye birukaniwe rimwe burundu

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo, mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya GS Butare Catholique, abanyeshuri 47 birukanwe burundu bazira ikinyabupfura gike.

Sponsored Ad

Abo bana biganjemo abiga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatanu w’ayisumbuye bahawe inyemezamanota zanditseho ko birukanwe burundu mu kigo ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2019.

Umuyobozi w’iryo shuri, Byiringiro Dan, n’ubwo adasobanura neza ikosa abo bana bakoze, avuga ko Komite ishinzwe imyitwarire mu kigo yafashe umwanzuro wo kubirukana burundu kuko bagaragaje imyitwarire mibi cyane nkuko tubikesha IGIHE.

Ati “Twabirukanye kubera imyitwarire mibi; nonese umwana yagira amanota mabi mu gihembwe cya mbere, mu cya kabiri bikaba uko no mu cya gatatu bagakomeza kwitwara nabi ukabagira ute? Ni Komite ishinzwe imitwarire mu kigo yabafashe icyemezo cyo kubirukana.”

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2020, bamwe muri abo banyeshuri birukanwe bagarutse ku ishuri bari kumwe n’ababyeyi babo baje gusaba imbabazi ariko bangirwa gukomeza kwiga.

Hari n’abavuga ko bagerageje kujya gushaka ishuri ku bindi bigo barangirwa kuko bafite indangamanota igaragaragaza ko birukanwe kubera imyitwarire mibi.

Umwe mu babyeyi ufite umwana wirukanwe yavuze ko byamutunguye kuko yabimenye ari uko umwaka w’amashuri wa 2020 utangiye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yavuze ko icyo kibazo ari kugikurikirana kugira ngo abo bana bashakirwe uko basubira mu ishuri.

Yavuze ko ubuyobozi bw’ishuri rya Butare Catholique bwakoze amakosa yo kwirukana abanyeshuri benshi icyarimwe kandi ubw’Akarere butabizi.

Ikindi ngo ni uko niba abo bana baragaragaje imyitwarire mibi mu buryo bukabije mu bihembwe bitandukanye hari hakwiye kubanza guhamagaza ababyeyi babo n’ubuyobozi bw’Akarere bakagirwa inama aho kwihutira kubirukana burundu.

Yanenze ababyeyi babonye abana babo birukanwe bakabiceceka ntibahite babimenyesha ubuyobozi ngo ikibazo gikurikiranwe.

Kankesha yavuze ko ibigo by’amashuri byirukana abanyeshuri biri mu bituma umubare w’abana bata amashuri wiyongera.

Yijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose abo bana bagashakirwa andi mashuri bakajya kwiga ku buryo nta n’umwe uzata ishuri.

Muri iyi minsi abandi bana batangiye amashuri abo birukanywe bo bakunze kuzindukira ku ishuri no ku Biro by’Akarere ka Huye gusaba imbabazi no kwinginga ubuyobozi ngo bubashakire aho bajya kwiga.

Mu Ukwakira 2019 ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bufite abana 1 271 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri bituma umubare w’inzererezi mu Mujyi wa Huye wiyongera, bityo buri guhangana n’icyo kibazo harebwa uko basubizwa kwiga.

Ibitekerezo

  • Nibyo kubasubiza mwishuri,ariko mwibaze umunyeshuri igera mu S5 agihangana n’abarezi kubera indiscipline birababaje mujye mwibukako nubwo mwarimu atanga uburezi n’ubumenyi aho akorera Atari mukigo ngororamuco, ahubwo n’ababyeyi bataye inshingano yokurera barangiza bagapfunyikira mwarimu Kandi nubwo abo babyeyi barikwinginga ngo bagaruke mu ishuri nabo bazinezako abo Nana bananiranye kuko ntabwo komite y’ikigo yateranira k’umugambi umwe wo kurenganya bariya banyeshuri cyane ko nabo ari ababyeyi.Niyo mpamvu bibaye byiza bariya bana kurwego two kubafasha hagombye kureba uko bagenda bashyirwa kubigo bitandukanye ntibongere kuba mukigare kimwe.Hakenewe abanyeshuri bafite indangagaciro.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa