skol
fortebet

Huye: Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo abagabo 2 bari bafite amadorali ibihumbi 20 ya Amerika y’amahimbano bashaka kuvunjira umutarage

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo abapolisi bakorera mu Karere ka Huye bafashe Nteziryayo Charles w’imyaka 40 na Mugiraneza Gregoire w’imyaka 34 bafatanwe imishandiko y’impapuro bagiye kuziha umuturage bamwizeza ko bagiye kumuvunjira mu madorali y’Amerika.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bagabo bari bafite inoti ijana z’amadorali imwe ifite agaciro k’idorali rimwe, bayahereyeho bashaka kwambura umuturage wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Butare bamubwira ko bagiye kumuvunjira akabaha amanyarwanda yari avuye kubikuza muri banki.

SP Kanamugire yagize ati “Bariya bagabo bari biriwe hafi y’imwe muri banki zo mu Mujyi wa Huye, babonye umuturage abikuje amafaranga y’u Rwanda menshi baramukurikira bamwumvisha ko abaha amafaranga avuye kubikuza bakamuha amadorali bafite, ubwo bamwerekaga inoti nzima z’amadorali bari bafite bakamubwira ko ari ibihumbi 20 by’amadorali y’Amerika.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko umuturage yumvise igiciro bashaka kumuvunjiraho yahise agira amakenga ko bashaka kumwambura, yashatse uko atanga amakuru ari nabwo bahise bafatwa.

Ati “Bamubwiraga ko idorali rimwe barimuvunjira ku mafaranga y’u Rwanda 600 ariko bakaza kugira indi nyungu nkeya bamusigiramo. Umuturage yahise yibuka ko idorali ry’Amerika rimwe ririmo kuvunjwa amanyarwanda arenga 900. Yahise agira amakenga ko bashaka kumwambura ababwira ko agiye kwitaba abayobozi be kuri telefoni naho yari agiye guhamagara Polisi.”

Amadorali y’amahimbano bafatanwe

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko umuturage akimara guhamagara Polisi, abapolisi bahise bahagera basanga barimo guciririkanya uko bamuvunjira, uwitwa Mugiraneza yari arimo kumuha ibahasha irimo impapuro zikase neza nk ‘amadorali ndetse inyuma y’iyo bahasha bari bometseho inoti imwe y’ijana y’Amadorali y’Amarika mu rwego rwo kumwizeza ko n’imbere harimo amadorali mazima kuko bari banabanje kumwereka inoti 100 z’Amadorali y’Amerika nzima.

SP Kanamugire yashimiye uriya muturage kuba yagize impungenge akihutira gutanga amakuru bariya bagabo bagafatwa. Yasabye n’abandi baturage kujya bagira amakenga ku bantu babizeza ibitangaza kandi bakihutira gutanga amakuru mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa