skol
fortebet

HUYE:Umugabo w’imyaka 43 yagize umugore umukobwa we w’imyaka 21 banabyaranye umwana w’imyaka ibiri

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akekwakwaho gutera inda umukobwa we ndetse no gucuruza urumogi.

Sponsored Ad

Uwo mugabo w’imyaka 43 y’amavuko asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyamuko mu Kagari ka Kiruhura; akimara gufatwa yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yari asanzwe azwiho imyitwarire mibi ndetse yari amaze igihe ashakishwa baramubuze.

Ati “Ni umuntu wananiranye. Mu kwezi kwa kabiri twamufatanye urumogi ibiro bitanu hanyuma aracika dukomeza kumushakisha; nyuma haza kubaho n’ikindi cy’uko abana n’umukobwa we yibyariye nk’umugore n’umugabo kandi mu muco wa Kinyarwanda ni amahano.”

Uwo mukobwa we w’imyaka 21 y’amavuko yagize umugore, babyaranye n’umwana ufite imyaka ibiri.

Kugira ngo afatwe ni uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yagiye hamwe mu ho akodesha amazu ajya guterayo amahane bahita batanga amakuru ku buyobozi arafatwa.

Gitifu Kalisa yavuze ko bamufatanye icyuma ndetse ngo ha n’urumogi.

Kalisa yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gutahura abanyabyaha no kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe babonye hari abakora ibyaha.

Uwo mugabo asanzwe afite abana batanu barimo n’uwo mukobwa ashinjwa gutera inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa