skol
fortebet

Huye: Umugabo yaburiwe irengero nyuma yo kunigira umugore we mu nzira aramwica

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nsabimana Straton wo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera icyaha akekwaho cyo gukubita no kuniga umugore we bikamuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Nsabimana w’imyaka 50 akekwaho gukubita umugore we witwa Mukakabayiza Marie w’imyaka 48 y’amavuko; bari basanzwe batuye mu Mudugudu wa Rukeri mu Kagari ka Kabuye.

Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko barwanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo bari mu nzira bavuye kwa nyirasenge wa Mukakabayiza,banyoye inzoga.

Aba bombi bakimara kuva muri rugo rw’uyu nyirasenge w’umugore, bageze mu nzira bararwana umugabo aniga umugore we aramwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Hakuzimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yahise aburirwa irengero bakaba bari kumushakisha ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Akimara kumenya ko yishe umugore we yahise ajya kwihisha ubu turi kumushakisha ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage.”

Umurambo w’uwo mugore wishwe wajyanywe ku Bitaro bya CHUB.

Nsabimana n’umugore we bari bafitanye abana batanu. Nta makimbirane azwi yari asanzwe hagati yabo.

Ibitekerezo

  • Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo i Buri masaha atatu hicwa umugore muri Afurika y’Epfobibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa