skol
fortebet

Ibicuruzwa byo mu Burundi na Congo-Kinshasa byemerewe kuzanwa mu Rwanda

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abayobozi b’inzego z’ibanze z’ibi bihugu bahuriye mu nama ibera i Kigali, bakaba biga ku buryo bakorohereza abaturage baturiye imipaka kugenderana bagiye gucuruza no kwiga (hari abanyeshuri biga mu bihugu by’abaturanyi).

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.

Minisitiri Prof Shyaka witabiriye iyi nama ihuza ibihugu bitatu(Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi) bigize Umuryango w’Ubukungu w’ibiyaga bigari(CPGL), avuga ko igihe kigeze kugira ngo abaturage bagenderane nta nkomyi.

Avuga ko iyi nama ihuza abayobozi b’inzego z’ibanze igamije guharanira amahoro arambye yubakiye ku mijyi n’ubuyobozi bwayo, ndetse no ku baturage.

Ati”Abaturage bacu b’ibihugu byose bakeneye amahoro, umutekano, imibereho myiza ndetse no kwishyira ukizana ku buryo ushaka kwambuka umupaka azawambuka akajya gucuruza no kurangura”.

Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ari ngombwa ko imiterere y’ubuyobozi n’imikoranire yabwo biha abaturage b’ibihugu bigize CPGL kugenderana.

Ku kibazo cyo kongera kubona ibicuruzwa by’i Burundi ari byinshi mu Rwanda cyane cyane inzoga za Amstel, amamesa n’indagara (z’indundi), Prof Shyaka agira ati “Mwese mwese mugire ’Bon appetit”.

Icyakora hari imbogamizi igaragazwa na bamwe mu Barundikazi bitabiriye iyi nama, aho bavuga ko Leta yabo itabemerera kuzana ibicuruzwa mu Rwanda.

Nta muyobozi w’i Burundi twabashije kubona ngo adusobanurire iby’ikibazo cy’abacuruzi bambukiranya imipaka, ariko uwungirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CPGL, Epimaque Nsanzurwanda avuga ko bakomeje ubuvugizi.

Ihuriro ry’abayobozi b’inzego z’ibanze mu biyaga bigari, ni rimwe mu bigize Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abayobozi b’imijyi mu bihugu bivuga igifaransa(AIMF), ikaba iteraniye i Kigali kuva tariki 01-04/6/2019.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mme Rwakazina Marie Chantal avuga ko iri huriro rizasoza inama yaryo rifashe imyanzuro yo kubanisha neza abayobozi n’abaturage baturiye imipaka ya Rusizi na Rubavu, kugira ngo boroshye ubucuruzi.

Iri huriro ryitezweho kwitabirwa n’abayobozi b’imijyi itandukanye harimo n’uyobora umujyi wa Paris mu Bufaransa, Mme Anne Hidalgo.

Ibitekerezo

  • Barundi murabe maso.Nta mwana wanga nyina ngo akunde nyina w.undi cg se mukeba.IKIRURA CYIGIZE INTAMA NYUMA Y.AHO UGANDA IKIVUGIRIJE INDURU,MURABE MASO.Ntabyo mwakorera u rwanda biruta ibyo m7 yarukoreye.

    Munyibutse harya za nganda ziba iburundi zikora imifuniko ya macupa ziracyakora ko arizo narinzi gusa

    Harya CEPGL yari yarabujijwe niki gukora kuva 1994?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa