skol
fortebet

Ibigo 4 bifite uruhare mu gutanga buruse y’abanyeshuri byatangaje impamvu itinda kubageraho n’ikigiye gukorwa

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Ibigo birimo kaminuza y’u Rwanda,HEC,BRD na Rwanda Polytechnic byatangaje ko ibibazo byo kutabonera inguzanyo ku gihe kuri bamwe mu banyeshuri byatewe no kudasinyira ku gihe amasezerano yabo na BRD n’ikibazo kigaragara kuri konti zabo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro abahagarariye ibi bigo 4 bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, bavuze ko kugeza ubu ibibazo byo kutabonera buruse ku gihe bigaragara ku banyeshuri 511 bangana na 2 %.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, Dr Murigande Charles, yavuze ko ikibazo gikunze gutuma aya mafaranga atinda kugera ku munyeshuri, akenshi biterwa n’uko usanga yaratinze kwiyandikisha cyangwa akaba yaratinze gusinya amasezerano.

Yagize ati “Ikindi kibazo kibaho ni uko usanga abanyeshuri benshi by’umwihariko abagitangira mu mwaka wa mbere, nta konti bagira cyane ko baba bakirangije amashuri yisumbuye, bamwe iyo bagiye gutanga konti hari ubwo batangira guhamagara babaza iwabo cyangwa inshuti ngo babatize konti, iyo BRD rero igiye kwishyura isanga wa muntu ugiye kuyahabwa atandukanye na wa wundi w’umunyeshuri bigateza ikibazo.”

Yakomeje agira Ati “Iyo ayo mafaranga atageze kuri baba banyeshuri, BRD ibibwirwa n’uko hari abanyeshuri batangiye kuvuga bati wenda tumaze amezi abiri nta mafaranga duhabwa, ibi bisaba ko itangira kujya gushaka ahari ikibazo kuko yo iba yarayatanze, aha niho ihera ikajya muri Banki Nkuru y’u Rwamda, BNR kubabaza niba koko ya mafaranga yaratanzwe, BNR iyo ibyemeye nibwo ijya muri banki kureba uko byagenze, ibi bigatuma abanyeshuri batinda kuyabona.”

Dr Murigande yasobanuye ko abemerewe guhabwa inguzanyo bisaba ko amazina yabo, HEC iyatanga muri BRD nayo igakurikirana imitangire y’aya mafaranga ndetse n’uko azagaruzwa.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu burezi muri BRD, Matata Claudine,yatangaje ko ibibazo byo kutabona inguzanyo kugeza ubu bigaragara ku banyeshuri 511 gusa aho benshi muri bo basagai 245 byatewe no kudasinyira amasezerano igihe abandi akababa yaragarutse kubera ikibazo kigaragara kuri konti zabo.

Matata yavuze ko mu banyeshuri ibihumbi 28,446 bahabwa buruse, BRD imaze kwishyura ibihumbi 27,936 (98%) bourse. Mu banyeshuri bashya ibihumbi 9,810, hishyuwe 9,609, kandi mu banyeshuri bakomeje kwiga mu yindi myaka ibihumbi 18,606 hishyuwe 18,327 muri UR na Rwanda Polytechnic (RP).

Kugeza ubu abanyeshuri 511 basigaye batarishyurwa, 389 ni aba UR na 122 ba RP.

Ibi bigo byavuze ko biri gushaka uko abanyeshuri bajya bahabwa amafaranga ya buri kwezi, aho gutegereza amezi atatu nk’uko bikorwa uyu munsi ndetse ngo bagiye kujya barakurikirana umunyeshuri wagize ikibazo bamuhe amafaranga vuba bitaramugiraho ingaruka.


Ibitekerezo

  • Ngewe.mfite.ikibazo.nkabanyeshuri.basoje.p6.umwaka.ushize.bakaba.barabuze.amikoro.yokujya.kwiga.kdi.amanota.yacinia.yarayatsindiye.mwadufashiki.abashinzwe.ibyuburezi.dukeneye.ubufasha.bwanyupe.kuko.mfite.umwana.wabuze.ukoyiga.kdi.numva.bimbangamiye.cyane.0784905696

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa