skol
fortebet

Ibihugu byo mu Karere k’Uburasirazuba byatangarije rimwe imari bizakoresha umwaka w’imari utaha aho Kenya ariyo izakoresha menshi

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe kimwe kuri uyu mugoroba wo kuwa kane tariki 13 ba minisitiri b’imari ba Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda batangaje imari ibihugu byabo bizakoresha mu mwaka w’imari utaha (2019/2020), Kenya niyo izakoresha menshi.

Sponsored Ad

Ingengo z’imari z’ibi bihugu zizatangira mu kwezi gutaha kwa karindwi nizimara kwemerwa n’Inteko nshingamategeko z’ibi bihugu, ari nazo aba ba Minisitiri bagezagaho iyo mishinga y’imari.

Mu nteko, aba ba Minisitiri babanje kuvuga ko ubukungu bw’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2018 bwazamutse ku kigero cya 4%.

Ikigero bavuze ko ari gito ugereranyijwe n’icyari kitezwe kubera impamvu zinyuranye zirimo ingaruka zo guhangana mu bukungu kw’ibihangange kw’isi, Amerika n’Ubushinwa.

Ingengo z’imari z’ibi bihugu zatangajwe mu buryo bukurikira;

Kenya: Tiriyari 3.02 z’amashilingi ya Kenya (asanga miliyari 30 z’amadorari y’Amerika)

Rwanda: Tiriyari 2,8 z’amanyarwanda (asaga miliyari 3.2 z’amadorari y’Amerika)

Tanzania: Tiriyari 33,1 z’amashilingi ya Tanzania (asaga miliyari 14.3 z’Amadorari y’Amerika)

Uganda: Tiriyari 40.4 z’amashilingi ya Uganda (asaga miliyari 10.9 z’amadorari y’Amerika)

Tariki 30 z’ukwezi gushize kwa gatanu Minisitiri w’imari w’u Burundi nawe yabwiye Inteko yaho ko ingengo y’imari y’iki gihugu izaba miliyari 1,500 z’amarundi (asaga miliyoni 824 z’amadorari y’Amerika).

Muri rusange, ba minisitiri b’ibi bihugu batangaje ko igice kinini k’ingengo y’imari y’ibihugu byabo kizava mu misoro igihugu gisoresha, inguzanyo z’amahanga zishyurwa, inguzanyo z’imbere mu gihugu n’inkunga z’amahanga zitishyurwa.

Mu Rwanda, Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga azava imbere mu gihugu kongeraho inguzanyo zishyurwa yose hamwe azaba agize 85,8% by’ingengo y’imari y’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwavuguruye uburyo bwo gusoresha ibicuruzwa na serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bongere imisoro iva imbere mu gihugu.

Minisitiri Philippo Mpango wa Tanzania yavuze ko hari ibicuruzwa biva hanze bongereye imisoro, ndetse n’igiciro cyo kwandikisha imodoka na moto cyazamuwe mu kongera imari Leta ivana imbere mu gihugu.

Henry Rotich umunyamabanga ushinzwe imari wa Kenya yavuze ko hari ingamba zirimo umusoro mushya wa 10% ku byinjijwe n’abakora n’abakina imikino y’amahirwe, n’umusoro wazamuwe ugera kuri 15% ku nzoga n’itabi.

Imari ibi bihugu bizakoresha umwaka utaha izashyirwa cyane cyane mu bikorwa by’iterambere birimo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kubaka inzu ziciriritse, uburezi, gushora imari mu mishinga y’iterambere, guhanga imirimo mishya n’igisirikare.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Kumbe @Rwanda nitwe dufite ingengo y’imari iciriritse muri EAC. kdi disi tuban.....

    Kumbe @Rwanda nitwe dufite ingengo y’imari iciriritse muri EAC. kdi disi tuban.....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa