skol
fortebet

Ibyamamare bitandukanye mu muziki, filime n’ahandi birimo Akon, Idris Elba, Les Nubians, D’Banj bagiye kuza mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ibyamamare bitandukanye mu muziki, filime n’ahandi bitegerejwe mu Rwanda mu nama izabera mu Intare Conference Arena, muri Mutarama uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ni inama kandi Perezida Kagame azatangamo ikiganiro.

Iyi nama yiswe ‘Creative Africa Exchange’ izaba guhera ku wa 16 Mutarama kugeza ku wa 18 Mutarama 2020. Igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere no guhanga udushya muri Afurika.

Izahuriramo ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo. Idris Elba uri mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi mu ruganda rwa sinema ari mu bazatangamo ikiganiro.

Uyu mukinnyi wa filime yamamaye mu yitwa “American Gangster,” “Daddy’s Little Girls,” “Pacific Rim”.

Idris Elba ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye. Izina rye ryamenyekanye ku Banyarwanda ahanini kubera filime yitwa “Sometimes In April” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakinanye na Carole Karemera Umuringa wanashinze Ishyo Arts Centre iteza imbere ubuhanzi mu gihugu muri iki gihe.

Ni filime imara iminota 140, ivuga ku buzima bwa buri munsi Abanyarwanda babagamo, mbere ya Jenoside, muri Jenoside na nyuma yayo mu 2004. Yanditswe ikanayoborwa na Raoul Peck ukomoka muri Haiti ikerekanwa bwa mbere mu 2005.

Mu bindi byamamare bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali birimo Umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Sénégal, Aliaume Damala Badara Akon Thiam wamamaye muri muzika nka Akon.

Akon anafite umushinga yise Akon Lighting Africa wo gucanira ibihugu bya Afurika bigizwemo uruhare n’ikigo Solektra International; Akon na Thione bafitemo imigabane. Mu bagenerwabikorwa bawo harimo n’Abanyarwanda.

Clarence Peters [Clarence Abiodun Peters] na we uri mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama ni umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo ufite izina rikomeye cyane.

Uyu musore w’imyaka 36 ni we washinze Capital Dream Pictures, yakoreye abahanzi benshi bakomeye iwabo no muri Afurika muri rusange.

Mu ndirimbo zakunzwe yakoze harimo ‘Gbona’ ya Burna Boy, ‘Soco’ ya Wizkid, ‘Mad over you’ ya Runtown, ‘Soldier’ ya Simi na Falz, ‘Love Don’t care’ ya Simi, ‘Available’ ya Patoranking, ‘Eminado’ ya Tiwa Savage n’izindi kuko urutonde ni rurerure.

Mu bandi bazatanga ikiganiro harimo Djimon Hounsou, uyu ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood.

Uyu mugabo w’imyaka 55 ufite inkomoko muri Benin yamamaye muri filime zitandukanye zirimo ‘Sandra Bernhard’, ‘Without You I’m Nothing’, ‘Amistad’, ‘Gladiato’, ‘Blood Diamond’ n’izindi.

Umuririmbyi ukomeye muri Nigeria, Oladapo Daniel Oyebanjo [D’Banj] na we watumiwe muri iyi nama nk’umwe mu bazatanga ikiganiro ku bazaba bitabiriye.

D’Banj w’imyaka 39 y’amavuko yamamaye cyane mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2008 mu ndirimbo ‘Fall In Love’ yakanyujijeho muri byinshi mu bihugu bya Afurika.

Les Nubians nayo yatumiwe ariko yo by’umwihariko izaririmba. Iri tsinda ryo mu Bufaransa rigizwe n’abavandimwe Hélène na Célia Faussart. Ryamamaye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Makeda’.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa