skol
fortebet

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame na Museveni wa Uganda bahuriye mu muhango wo kurahira kwa perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye.

Sponsored Ad

Mu mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,hagaragaye imwe perezida Kagame yicaranye na Museveni wa Uganda bari kuganira nyuma y’aho umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo agatotsi bitewe n’uko Museveni ashinjwa gufasha bamwe mu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize,abanyarwanda babaga muri Uganda bakorewe iyicarubozo,bamwe bafungirwa muri gereza zitazwi,abandi bangizwa n’abashinzwe umutekano ba Uganda,ibintu byababaje u Rwanda cyane,bitera umwuka mubi ndetse n’abanyarwanda bagirwa inama yo kudasubira muri Uganda.

Uganda yashinje u Rwanda ko rwafunze umupaka wa Gatuna bigatuma abashoramari bayo bahomba gusa Leta y’ u Rwanda yasobanuye ko uwo mupaka utafunzwe ahubwo ari imirimo yo kuwagura yatumye amakamyo yawifashishaga ahindurirwa icyerekezo.

Nyuma y’ibyo byose aba bakuru b’ibihugu bahuriye muri Afurika y’Epfo uyu munsi taliki ya 25 Gicurasi 2019,mu irahira rya perezida Cyril Ramaphosa,bicara ku ntebe zegeranye byatumye benshi bemeza ko wenda bashobora kugirana ibiganiro byatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza.

Umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa wabereye muri stade yitwa Loftus Versfeld mu mujyi wa Pretoria, witabirwa n’ abantu ibihumbi 32 barimo abakuru b’ ibihugu 40.

Umunyamabanga wa Museveni,Lindah Nabusayi yashyize iyi foto ku mbuga ze arangije yandikaho ati "Reka amahoro aganze".

Biravugwa ko uku kwicara kw’aba bakuru b’ibihugu bombi byateguwe na Leta ya Pretoria mu buryo bwo kugira ngo baganire.








Ibitekerezo

  • Ibaze niba yamenye ko RDF yarasiye umugande muri Uganda niyo mpamvu arakaye.

    Ibibazo hagati yu Rwanda na Uganda byiyongera umunsi kuwundi. Noneho ni umuturage wa Uganda wishwe ningabo zu Rwanda ku mupaka cg muri Uganda arashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa