skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: Ya Robo Sofia yatangaje benshi yaserutse yambaye Kinyarwanda mu nama ya TAS2019 [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, May 2019

Sponsored Ad

Ya mashini kabuhariwe ifite ubuhanga budasanzwe bwo gutanga ibiganiro no kusubiza ibibazo abanyamakuru batandukanye,yagaragaye mu nama ya Transform Afurika 2019 yambaye imikenyero imenyerewe ku banyarwandakazi.

Sponsored Ad

Iyo robo, yakozwe hagendewe ku miterere y’inyuma y’umuntu,yitabiriye inama ya Transform Africa ndetse byitezwe ko izatanga ikiganiro imbere y’abakuru b’ibihugu bakomeye.

President Uhuru Kenyatta wa Kenya yageze I Kigali aho yitabiriye iyi nama ya Transform Africa 2019 izigirwamo byinshi ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ijambo rya mbere iyi robo yitwa Sofia yavuze ni “Uranho” aho yashakaga kuvuga ngo uraho mu Kinyarwanda.

Sophia ni imashini ifite imisusire nk’iy’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo ntibutahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.

Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Iyi nama ya Transform Africa 2019,yatangiye ejo taliki ya 14 Gicurasi ikazageza kuwa 17 Gicurasi 2019 aho abanyacyubahiro bazayitabira bazungurana ibitekerezo ku byerekeye kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika .Perezida Kagame ari kumwe na bagenzi be barimo Perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali na Perezida Kenyatta wa Kenya,arafungura ku mugaragaro iyi nama uyu munsi.




Ibitekerezo

  • Nubwo iyi Robot ikora nk’abantu,Ibyo ivuga n’ibyo ikora,all this was programmed by a man!!! Ngaho se ni ibyare izindi Robots turebe.However clever we are,nobody will equal God’s wisdom.Imana yaraturemye,iduha abana,ibiryo,umwuka,amazi,minerals,etc…Ku munsi wa nyuma,izazura abantu bapfuye bayumvira ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Robot se yazura umuntu?Never.Ikibabaje nuko abantu basigaye bakora Robots zituma bakora ibyo Imana itubuza.Ndatanga ingero 2 gusa: Mu bihugu bimwe,bakoze Robots z’ingore ugenda ugatanga amafaranga menshi ukaryamana nazo mukishimana.Zasimbuye indaya!! Ibihugu birimo gukora Robots zizajya zikoreshwa mu ntambara,ndetse zigatwara indege na tanks.Birababaje.Technology iratujyana ahantu kuli man auto-destruction.Mwibuke bya bitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa