skol
fortebet

Igihano Kizito Mihigo azahabwa naramuka ahamwe n’icyaha cyo gusohoka igihugu nta burenganzira

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa kane hacicikanye amakuru avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru aho yari afite umugambi wo kujya mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bunyuranije n’amategeko y’abinjira n’abasoka amakuru yaje kwemezwa na RIB kuri uyu wa Kane.

Sponsored Ad

Biramutse byemejwe ko uyu muhanzi yaba yagerageje gusohoka igihugu atabiherewe uburenganzira yabihanirwa n’amategeko cyane cyane ko yari abujijwe kujya hanze y’igihugu atabiherewe uruhusha na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Uyu Kizito yari aherutse kurekurwa n’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame nyuma y’uko yari yarakatiwe igihano k’igifungo kingana n’imyaka icumi kubera kugira uruhare mu byaha bifitanye isano no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Icyemezo giha Kitizo Mihigo imbabazi cyafashwe na Perezida Paul Kagame kuwa 14/09/2018 maze giteganya nibyo akwiye kubahiriza, nk’uko biteganywa n’itegeko cyane cyane irigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda aho mu ngingo yaryo ya 231 rigira riti ”Uburyo imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika zubahirizwa aho ivuga ko imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta mabwiriza agomba kubahirizwa cyangwa hari amabwiriza agomba kubahirizwa n’uwagiriwe imbabazi kandi akavugwa mu cyemezo cyazo”

Kizito Mihigo yategetswe iki ubwo yahabwaga imbabazi?

Mu gihe Kizito Mihigo ahabwa izi mbabazi yategetswe kubahiriza ibintu bitandukanye byari bikubiye muri icyo cyemezo nk’uko Iteka rya Perezida Nº 131/01 ryo ku wa 14/09/2018 n’Iteka rya Perezida Nº 132/01 ryo ku wa 14/09/2018 atanga imbabazi kuri Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, yagize ibyo ategeka aba bombi nyuma yo kurekurwa.

-Bategetswe kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho baba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kubamenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho baba, bigakorwa mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta.

-Bategetswe kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho batuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe. Iri teka kandi ryari ryateganyije ko mu gihe kwitaba ku munsi wagenwe bidashobotse, uwahawe imbabazi asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera.

-Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu .Iyo adasubije bifatwa nk’aho ubusabe bwemewe.

-Mu gihe bashatse kujya mu mahanga, Kizito na Ingabire bategetswe gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ibyo abahawe imbabazi bategetswe bishobora guhindurwa cyangwa kuvanwaho hakurikijwe imyifatire y’uwahawe imbabazi.

Mu gihe byakemezwa ko uyu musore yaragiye gusoka igihugu atabanje kubisabira uruhushya yahanishwa gufungwa igihe yari asigaje muri gereza nkuko biteganywa n’ingingo ya 231 itegeko no 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda agace ka nyuma kiyi ngingo kagira kati: ”Iyo uwahawe imbabazi atubahirije amabwiriza yahawe, imbabazi yahawe zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.”

Twabibutsa ko mu byo Kizito Mihigo akurikinweho ubu harimo no gutanga ruswa nk’uko RIB yabitangaje ikoresheshe urukuta rwayo rwa Twitter.

Ibitekerezo

  • Arko nakamaramara noneho abantu boc bari hafi nimipaka baba bashaka gusohoka? Aho yaba arenganye why ataragiye gukora clip yindirimbo???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa