skol
fortebet

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyungutse ingabo mu mutwe w’ingabo wihariye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda,RDF cyungutse ingabo nshya z’umutwe wihariye (Special Force) kuri uyu wa 21 Ukuboza, nyuma y’amezi 11 zihabwa imyitozo ikaze mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Sponsored Ad

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba,wayoboye uyu muhango, yibukije ko inshingo nyamukuru y’abasirikare ari ukurinda igihugu umwanzi,bakivuna umwanzi wese ugerageje gukora mu jisho u Rwanda

Yagize ati "Igitandukanya RDF n’abandi basirikare ni umuco w’ingabo zacu utatwemerera gutsindwa ahubwo ukadushishikariza kuba indashyikirwa mu byo dukora byose.”

Yabasabye ko umurava bagaragaje berekana imyitozo bahawe, bagomba kuwugumana, bakanawugaragaza igihe basabwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyangwa igihe bagiye mu butumwa.

Muri uyu muhango, hashimiwe abasirikare batatu bagaragaje neza ibyo batojwe kurusha abandi, barimo na Lt. James Kamanzi.


Ibitekerezo

  • nifuzaga niba bishoboka mwansobanurira ibisabwa kugirango umuntu yemerwe kuba umunyamuryango wanyu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa