skol
fortebet

Igitero cyagabwe i Nyaruguru: Umwe mu bishwe yari umurezi abashimuswe barekuwe

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Ifoto ya Maniraho Anathole wari umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Nyabimata wiciwe mu gitero i Nyabimata

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabili tariki 19 rishyira tariki 20 Kamena 2018 abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru bica abantu babiri bakomeretsa abandi barimo n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge.

Sponsored Ad

Abishwe ni Maniraho Anathole umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Nyabimata na Habarurema Joseph wari umucuruzi w’ inyama.

Byabereye mu mudugudu wa Rwerere akagari ka Nyabimata umurenge wa Nyabimata uhana imbibe n’ igihugu cy’ u Burundi.

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko abantu bari bashimushwe saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa 20 Kamena bagarutse bavuga ko bari bategetswe n’ abo bagizi ba nabi kubatwaza ibyo basahuye muri butike ebyiri zo mu isanteri Rumenero

Abakomeretse ni Umunyabanga nshibikorwa w’ umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, Munyaneza Fidele n’ abandi batatu. Nsengiyumva Vincent warashwe ku ijosi arimo kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza CHUB.

Mu bari bashimuswe harimo uwarindaga SACCO. Iyi SACCO nubwo aba bagizi ba nabi bagererageje kuyisahura ngo ntibabigezeho.

Aba bagizi ba nabi kandi batwitswe urugo rwa gitifu Nsengimana, imodoka ye ndetse na moto ya Havugimana JMV bita Nyagezi.

Ibi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi, tariki ya 10 Kamena 2018, abantu bitwaje imbunda n’intwaro gakondo bateye ku gasanteri ka Cyamatumba ho mu kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru bagakomeretsa abaturage bakanabasahura.

Ibitekerezo

  • ABA BAGIZI BA NABI BAKAGOMBYE GUKURIKIRANWA WASANGA ARI EXTERNAL NEGATIVE FORCES BA FDRL BURIYA BARASHAKA KO BATSWAHO UMURIRO NTA KINDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa