skol
fortebet

Incamake y’ ijambo Perezida Kagame yavuze nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; Paul Kagame yagejeje ijambo kubitariye umuhango w’irahira rye, rikubiye impanuro ku rubyiruko, icyo Afurika yagakwiye gukora no kwerekana ko u Rwanda ntawe rubona nk’ umwanzi haba mu gihugu imbere no mu mahanga.
Perezida Kagame yahaye ikaze abakuru b’ibihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, anabifuriza umunsi mwiza.
Yagize ati " Banyacyubahiro mwese muteraniye hano, reka mbanze mbasuhuze no kubifuriza umunsi (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; Paul Kagame yagejeje ijambo kubitariye umuhango w’irahira rye, rikubiye impanuro ku rubyiruko, icyo Afurika yagakwiye gukora no kwerekana ko u Rwanda ntawe rubona nk’ umwanzi haba mu gihugu imbere no mu mahanga.

Perezida Kagame yahaye ikaze abakuru b’ibihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, anabifuriza umunsi mwiza.

Yagize ati " Banyacyubahiro mwese muteraniye hano, reka mbanze mbasuhuze no kubifuriza umunsi mwiza…Uyu munsi ni uwo kwishima no kubashimira mwese, nagirango rero mbanze mbashimire ukuntu mwitabiriye ibirori n’ubundi ni byacu twese.

Nk’uko mubibona dufite abashyitsi benshi baje kwifatanya natwe muri ibi birori barimo abakuru b’Ibihugu bo muri Afurika; n’inshuti nyinshi zaturutse hirya no hino muri Afurika….. Muranyihanganira rero mbanze mvuge mu rurimi abashyitsi bacu bumva neza n’ubundi turi kumwe kandi n’ubutumwa bw’uyu munsi burabageraho.

Banyarwanda by’umwihariko ndangirango nongere mbashimiye ku cyizere mwongeye kungirira; ikiruta byose ariko n’icyizere mwifitiye muri mwe.. Gukomeza kubakorera n’ishema kuri njye.

Nta mpamvu yo gutinya intambara kuko buri gihe Imana ihora hafi yacu, nta ntambara yantera ubwoba, U Rwanda ntawe rubona nk’ umwanzi haba mu Rwanda imbere ndetse no hanze y’Igihugu. Nk’ Abanyafurika rero reka dukorere hamwe kandi dufatanye..Ingufu zacu zatanga umusaruro, reka dukorere mu nzira imwe.

Dukore ibyo Abaturage badutoreye ndetse n’ibyo badutegerejeho…Imyaka irindwi iri imbere izaba iy’akarusho kuri buri wese cyane cyane abagore ndetse n’abato batoye bwa mbere.

Mfite abana babiri mu rugo nabo batoye ku nshuro ya mbere, buri wese yabonye uburyo urubyiruko rwitanze muri aya matora, ndashaka kubashimira by’umwihariko kuri ibyo byose.

Mu mwaka iri imbere tuzibanda, ku gukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere mu matora ashize kandi bakabirona umurava, ubushake n’ibyihsimo byinshi’

Twese twabonye uburyo bafashe iya mbere bikaba byaratumye bikorwa by’amatora bigenda neza nta kosa ribayemo.

Murakoze, Ndabashimiye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa