skol
fortebet

Ikinyamakuru Le Monde cyasabye imbabazi nyuma y’ifoto ishushanyije cyakoresheje ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

Ikinyamakuru gikomeye mu gihugu cy’Ubufaransa Le Monde cyasohoye inkuru yo gusaba imbabazi abanyarwanda nyuma y’ifoto ishushanyije (cartoon) umwe mu banyamakuru bacyo yakoresheje apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragazaga ko ibyabaye mu Rwanda ari ubwicanyi bwabaye hagati y’impande ebyiri zari zihanganye kandi abeshya.
Nyuma yo kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga hakoreshejwe hashtag ya #OyaleMonde,iki kinyamakuru cyanditse inkuru ndende mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru gikomeye mu gihugu cy’Ubufaransa Le Monde cyasohoye inkuru yo gusaba imbabazi abanyarwanda nyuma y’ifoto ishushanyije (cartoon) umwe mu banyamakuru bacyo yakoresheje apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragazaga ko ibyabaye mu Rwanda ari ubwicanyi bwabaye hagati y’impande ebyiri zari zihanganye kandi abeshya.

Nyuma yo kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga hakoreshejwe hashtag ya #OyaleMonde,iki kinyamakuru cyanditse inkuru ndende mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kivuga ko ibyakozwe n’umunyamakuru wabo atari uko babona Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ari ikosa ry’umwanditsi wabo Sergei.

Iyi nkuru yiyandikiwe n’umuyobozi wa Le Monde, Jérôme Fenoglio,wavuze ko iyi foto yakoreshejwe itari ikwiriye ndetse Sergei yibeshye mu kuyikoresha mu nkuru yasohotse kuwa 12 Mata 2019.

Yagize ati “Igishushanyo cya Sergei ku Rwanda cyasohotse muri Le Monde yo kuwa 12 Mata 2019,cyababaje abasomyi benshi bagaragaje kutishima by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kiriya gishushanyo cyagaragaje ubukana bw’ibyago umuryango Nyarwanda wagize.

Nubwo bitari mu bushake bw’umwanditsi, ntibyari bikwiye gukorwa muri buriya buryo bufifitse. Le Monde irasaba imbabazi abasomyi bayo bakomerekejwe n’iyo foto, by’umwihariko Abanyarwanda.”

Le Monde yavuze ko kiriya gishushanyo cya Sergei kitagaragaza uko bafata Jenoside yakorewe Abatutsi,aho yashyize hanze inkuru zicukumbuye baherutse gukora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibiganiro bagiranye n’inzobere zitandukanye kuri iyi Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni.






Benshi bamaganye ikinyamakuru Le Monde cyapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa