skol
fortebet

Imfungwa 52 zarizifungiwe kwihekura no gukuramo inda,Perezida Kagame yazihaye imbabazi

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Nk’ uko bigaragara mu myanzuro myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa mirongo itanu na babiri (52) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda kandi yatangaje ko igiye kurekura abagororwa 2 503 barimo aba 52 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.

Muri iyi myanzuro y’ inama idasanzwe y’ abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, hemejwe iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itanu n’umwe (2 451) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko.

Muri Kamena 2019 nabwo harekuwe abagororwa 788 bari bafungiwe muri Gereza zitandukanye zo mu Rwanda, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa