skol
fortebet

Imfungwa n’abagororwa bemerewe gusangira n’abagize imiryango yabo iminsi mikuru

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS rwatangaje ko abantu bafite ababo bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu gihugu bemerewe kubasura kuri uyu wa Kabiri bakishimana nabo umunsi mukuru wa Noheli.

Sponsored Ad

Muri iyi gahunda ibaye ku nshuro ya mbere imfungwa n’abagororwa bose baraba bemerewe gusurwa bakazanirwa ibyo kurya no kunywa bidasindisha ndetse n’imbuto mu gihe ubusanzwe abazanirwaga ibyo kurya ari abafite ibyangombwa bibibemerera.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, (RCS), SSP Sengabo Hillary, iki gikorwa kigamije gusangiza abagororwa ibyishimo by’iminsi mikuru nabo bakishimana n’imiryango yabo. Iki gikorwa cyose kikaba kirakorerwa mu magereza yose yo mu gihugu.

Yagize ati “Ubusanzwe abazanirwaga amafunguro n’imiryango yabo, ni ababaga bafite urupapuro ruturuka kwa muganga ariko isurwa ryo kuri uyu wa kabiri ntawe riheza ku kuzanira amafunguro umuntu wese uri muri gereza.”

SSP Sengabo yakomeje avuga ko nta muntu wemerewe kuzanira umugororwa ibisindisha kuko byo binyuranyije n’amategeko agenga imfungwa n’abagororwa.

Ubuyobozi bwa RCS bwa RCS bwavuze ko gusura abagororwa ku munsi ubanziriza uwa Noheli bidakuyeho gahunda isanzweho y’isura ya buri wa Gatanu wa buri cyumweru.

Uru rwego kandi rwatangaje imfungwa n’abagororwa bataraza kubona ababasura bazahabwa amafunguro aturutse mu mirima ya za gereza mu rwego rwo kwishimira umunsi mukuru wa Noheli.

Ibitekerezo

  • NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha" no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa