skol
fortebet

Imirambo y’Abakongomani barohamye mu bwato muri Kongo yabonetse mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2019

Sponsored Ad

Imirambo y’abantu 11 baherutse kuburirwa irengero nyuma yo kurohama k’ubwato barimo buheruka kurohamira mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yabonetse ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse hakomeje igikorwa cyo gushaka abandi baburiwe irengero.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin yavuze ko imirambo imwe yagaragaye mu gace ayobora, indi ikaba irimo gushakishwa.

Yagize ati “Ubu tumaze kubona imirambo ibiri ariko hari indi icyenda abaturage batubwiye ko ikiri mu mazi, ubu turi gushakisha imirambo yose ku bufatanye n’ingabo zikorera mu mazi, izaboneka ubuyobozi bw’akarere buzafata icyemezo ku buryo yshyikirizwa Congo.’’

Iyi mpanuka y’ubu bwato yabaye ku wa Mbere taliki ya 15 Mata 2019,yatumye abantu barenga 150 baburirwa irengero ndetse ngo ibicuruzwa bwari butwaye byarangiritse ibindi biburirwa irengero.

Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe ahanini n’uko ubwato bwari bupakiye cyane kandi no mu mazi harimo imiyaga ifite ubukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa