skol
fortebet

Imodoka nini zacaga ku mupaka munini wa Gatuna zabaye zihagaritswe kongera kuhaca

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igihe cy’igerageza ry’ibyumweru bibiri, imodoka nini zacaga ku mupaka munini wa Gatuna zibaye zihagaritswe kongera kuhaca kugeza igihe kitaramenyekana.

Sponsored Ad

Igeragezwa ryakozwe ryagararagaje ko hari ibigikwiye gukorwa dore ko ubu kuruhande rw’u Rwanda imirimo yo kubaka kuri uyu mupaka isa nirikurangira gusa kugeza ubu ntagihe cyatangajwe uyu mupaka uzongera gufungurirwa kuri izi modoka nini (Amakamyo) zabaye zihagaritswe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) kivuga ko ubu iyo mirimo igenda neza n’uko yateguwe, abubaka bakaba barongerewe igihe ngo bakosore ibintu bicye, byagaragaye mu minsi umupaka wari ufunguye by’agateganyo , ubu ngo byitezweko ibi bikorwa bitazatinda.

Amb. Olivier Nduhungirehe,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, aganira na KT Radio yatangaje ko “umupaka uzongera gufungurwa nyuma y’isuzuma”, gusa ntiyatangaje igihe uyu mupaka uzongera kwemerera imodoka nini kuhanyura .

Tariki ya 7 Kamena 2019, nibwo Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu Majyaruguru ufunguye by’agateganyo ku modoka nini, nyuma y’aho wari wafunzwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, ibintu byateje ibibazo hagati y’ibihugu byombi.

Mu gihe imirimo yo kubaka igikomeje, ubu umupaka wa Gatuna ukora ku gipimo cya 30%, hatambuka imodoka nto n’izitwara abagenzi.

Umupaka wa Gatuna uzafungurwa burundu ku modoka nini, nyuma y’uko ushyikirijwe Leta y’u Rwanda, gusa uracyakoreshwa n’ibinyabiziga bitoya.

Leta y’u Rwanda yibutsa Abanyarwanda ko hari ’Abanyarwanda bakomeje gufungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranije n’amategeko, mu gihe hari abandi birukanwe bakagarurwa mu Rwanda, bityo leta igira inama abanyagihugu kwirinda kujya muri Uganda mugihe hatarizerwa neza umutekano wabo.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu nibwo bwa mbere mbyumvise ko ahantu hari kuvugururwa bagomba gukora amasuzuma bakanyuzamo imodoka ngo barebe niba bikora neza. Ubundi na gari ya moshi mbere yo kunyura aho hantu bakora ibyo bita Tests de faisabilités, Acceptance n’ibindi bisabwa ariko ibyo byose birangiye ntabwo wabwira uwaguhaye ikiraka ko ngo nasanze naribeshye ngo hagarika ibikorwa byawe nongere nkosore. Ese gari ya moshi izaza Isaka nabwo bazayikoresha gato ubundi batubwire ngo yari mwigeragezwa irahagaze tuzongera kuyisubukura igihe tutazi? Abo ba injenieri baba bamara iki batari muri gereza? Kubera kuba barashyize abantu mu kaga kandi babizi?

    mwagiye mutubwiza ukuri mukareka kudufata nkibicucu mutwicira kurwara nkinda ubwo mubona gufunga umupaka ingaruka twe rubanda rugufi byatugezeho nkubu ipine ya moto mbere yaguraga 15000f none igeze kuri 23000f isukari 33000f igeze 46000f nibind nibindi mutubwize ukuri ko ari politike idahagaze neza gusa twe turapfuye turashije kuko ntaterambere duteze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa